Ubusumbane bw’imirimo yo mu ngo iracyabangamiye ihame ry’uburinganire.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iragaragaza ko ubusumbane bw’imirimo mu ngo ari kimwe mu bibangamira ihame ry’uburinganire. Iyi miryango ishimangira ko ikorwa ry’imirimo hashingiwe ku mugore cyangwa umugabo hari igihe bizana amakimirane mu ngo bikabangamira ihame ry’uburinganire.

kwamamaza

Abaturage baganiriye n’Isango Star nabo ntibajya kure y’ibyatangajwe m’iyi miryango. Bagaragaza ko imwe mu mirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore cyangwa abagabo hari igihe izamura amakimbirane koko, bitewe nuko umwe muri bo yabyitwayemo ndetse hakaba hashobora no kubaho ihohoterwa.

Umugabo umwe yagize ati: “Tugereranyije, turabizi abagore baravunika cyanebitewe n’uko mu rugo haba akazi kenshi cyane. nkanjye n’ihereyeho nkaganiriza umwana, ubwo umugore aba ari mu yindi mirimo.”

Umugore yunze murye ati: “Imirimo myinshi ni umugore! Imirimo myinshi ni njye uyikora.”

“ hari igihe umudamu aba ari mu turimo two mu rugo noneho umwana akaba ararize, wamubwira ngo wamfashije umwana [umugabo] akabyanga ngo iyo mirimo ni iy’abagore! Iyo bimeze bityo, umugabo atera hejuru n’umugore agatera hejuru hakaba habaye ihohoterwa no kuba bakimbirana.”

Undi mugabo ati: “Byateza amakimbirane mu muryango kuko igihe cyose umugore ataziyumva ko imirimo ari gukora inganya imbaraga n’iy’umugabo ari gukora mu rugo, azagira ihohoterwa ribabaza umutima.”

Aba baturage barasaba ko hakorwa ubukangurambaga bugamije kuzama ubufatanye kur’iyo mirimo, nta we uyigeretse ku wundi.

Umwe yagize ati: “ashobora kuvuga ati ‘namuhingiye cyangwa nkamuhahira, nta kindi aba agomba kumbaza, nagende ahinge hamwe nabo bahungu/bakobwa biwe! Ugasanga ntabwo umuryango utekanye, ibyo duhura nabyo cyane!”

Undi ati:ikibura ku bagabo ni ubukangurambaga kugira ngo dufatanye, twese twumve kimwe imiryango ko dukwiye gufashanya mu rugo.”

“Umugabo arabyumva n’umugore abyumve noneho habeho gushyira hamwe, yumve ko nta kintu gihariwe umugore cyangwa umugabo.”

Uwimana Xaverine; umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira iterambere ry’umugore, byumwihariko wo mu cyaro (Reseau des femmes), ashimangira ko ubwo busumbane mu mirimo yo mu rugo hagato y’umugabo n’umugore ishobora gukurura ihohoterwa.

Uwimana asaba inzego z’ubuyobozi gukangurira abashakanye gufatanya, ati: “Harimo ikinyuranyo ariko noneho igikomeye kirimo, iyo abantu badasangira imirimo, iyo bavunishanya …akenshi aba ari intandaro y’amakimbirane. Ikindi kutaganira ku mirimo y’umwe, iy’undi, ibyo bakora byose bagomba kubihuriza hamwe bakabiganira noneho bakagendera ku murongo umwe ndetse no ku kijyanye no kurera abana.”

“ ikijyanye n’uburinganire ni ihame rikwiye kwitabwaho na buri wese, cyane cyane abagize urugo, yaba umugabo cyangwa umugore. Ni ubufatanye ariko nanone no gusangira amahirwe y’ibivuye mu mbaraga zabo , ibyo bakoze bombi.”

Imibare y’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore mu iterambere(GMO), bagaragaje ko  mu bashakanye 100, 30 muribo bakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo ku buryo hakenewe ingamba zifatika.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 13, 2023 - 10:26