Umugambi w'amahoro w'Ubushinwa ushoboka igihe Iburengerazuba na Ukraine biteguye: Putin

Perezida Putin w'Uburusiya yatangaje ko umugambi w’amahoro w’Ubushinwa kuri Ukraine ushobora gukoreshwa nk'uw’ibanze mu kurangiza intambara. Ibi yabitangaje nyuma yo kuganira na mugenzi we w'Ubushinwa, Xi Jinping

kwamamaza

Icyakora Putin yavuze ko uwo mugambi ushoboka  gusa igihe  ibihugu by'Iburwngerazuba na Ukeaine byitehmguye.

Putin yahuye na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa kuwa kabiri i Moscow kugira ngo baganire kuri iyi ntambara, hamwe n’umubano w’ibihugu byabo.

Xi Jinping yagiye I Moscow nyuma yaho muri Gashyantare (02) igihugu cye gisohoyr impapuro 12 zikubiyemo uburyo bwo kugarukana amahoro muri Ukraine, burimo ubusugire  ariko itagaragaza uko bozakorwa.

Icyakora ntabwo uteganya kizasaba weruye Uburusiya gukira ingabo zabwo muri Ukraine.

Gusa Ukraine yo isubiramo kenshi ko Uburusiya bugomba kuva ku butaka bwayo mbere y’uko bajya mu biganiro, gusa nta kimenyetso kigaragaza ko  Uburusiya bwiteguye kuhakura igisilikare cyabwo.

Kuwa mbere, Antony Blinken; ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yavuze ko gusaba guhagarika imirwano Uburusiya butarava aho bwafashe byaba ari ugushyigikira ibitero bwakozwe.

Putin yagize ati: “Byinshi mu biteganywa n’umugambi w’amahoro w’Ubushinwa waba ibanze mu gukemura amakimbirane muri Ukraine, igihe cyose Iburengerazuba na Kiev byiteguye kuri ibi.”

Ariko ku rundi ruhande, Uburusiya ntabwo bugaragaza uko kwitegura uko Ari ko.

Perezida Xi Jinping yavuze ko leta ye ishyigikiye amahoro n’ibiganiro kandi ko Ubushinwa buri ku ruhande rukwiriye rw’amateka.

Yongeye gushimangira ko kuvuga ko Ubushinwa nta ruhande rubogamiyeho muri iyi ntambara ya Ukraine, aba agamije kugaragaza Beijing nk’umuhuza mwiza ushoboka.

Iyo ugarutse ku mateka[ nkuko byakomojweho na Xi] Ukraine yahoze muri URSS, yaje gusenyuka muri 1990, ibihugu byari bigize uyu muryango w'abasoviyeti byiyomora ku Burusiya bwasigaranye imigambi yose ya URSS. 

Bisobanura ko Putin atwara uturere twa Ukraine mu mboni zo kwisubiza ahahoze ari uyu muryango, nubwo buri gihugu gifite ubusugire bwacyo. 

Ukraine yahoze itagira Aho ibogamiye, biragoye ko muri iki gihe yabaho idafite uruhande, cyane ko mur'iyi ntambara iri gufashwa n'ibihugu by'Iburengerazuba.

 Mar 22, 2023 - 13:12