Intambara muri Ukraine: Finlande irateganya kubaka urukuta k’umupaka wayo n’Uburusiya

Finlande yatangaje ko igiye kubaka urukuta rurerure ku mupaka wayo n’Uburusiya. Ni nyuma yaho mu cyumweru gishize ihagaritse uruhushya rw’ingendo[Viza] kuri ba mukerarugendo b’abarusiya. Iki cyemezo cyije nanone nyuma yo guhungabanya umutekano k’Uburusiya mu burasirazuba bw’umugabane w’Uburayi.

kwamamaza

RFI ivuga ko nubwo Finlande itarahura n’abinjira ku butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko uyu mushinga ugamije kugenzura umubare munini w’abaturage, cyangwa ibitero bishobora kuva mu Burusiya.

Ubutegetsi bwa Finlande buvuga ko urugero ari urwo kuba buhangayikishijwe n’ihungabanywa ry’umutekano mu Burasirazuba bwabo.

 Ubusanzwe Finlande n’Uburusiya ni ibihugu bihana imbibe ku birometero 1 300, ndetse hari umurongo utagaragara unyuze mu mashyamba y’inzitane, ndetse harangwa n’urubura mu gihe cy’umwaka.

 Nubwo bifatwa nk’ibidashoboka ndetse bitagize icyo bimaze bitewe n’imiterere y’umupaka w’ibi bihugu byombi, ariko ibirometero 260 gusa nibyo bitekanye byonyine.

Ubutegetsi bwa Finlande buvuga ko bugiye gusimbuza inkuta z’ibiti zari zihasanzwe, hagashyirwaho za insinga za sinyenge zirinzwe cyane kandi zitoroshye kuzambuka.

 Ni imirimo ihenze!

Iki cyifuzo cyatanzwe n'abashinzwe umutekano ku mipaka, ariko ku wa mbere nibwo Sanna Marin; Minisitiri w’intebe yabashubije neza , avuga ko habaho kubitorera ku ruhande rw’abagize inteko isnhingamategeko y’iki gihugu bitewe nuko imirimo yo kubaka urwo rukuta ihenze cyane ndetse ishobora kumara imyaka myinshi.

Icyakora ni uburyo bufatwa nk’ubuzagabanya ibibazo cy’umutekano cyangwa intambara bishobora kuva mu Burusiya, cyangwa n’ibindi bibazo by’uruhurirane.

 Mu gusubiza kur’iki gicyemezo, impuguke z’ububanyi n’amahanga zemeza ko gishobora kongera amakimbirane hagati y’Uburusiya na Finlande. icyakora ubutegetsi bwa Finlande, bwagize buti: “Uburayi buri mu ntambara. Ntabwo ibintu ntibishobora kwaguka kurushaho.”

 Oct 4, 2022 - 14:45