Kinshasa: Urubanza rwa Mutamba wahoze ari Minisitiri w'ubutabera ruravugwamo impaka n'ubusumbane

Kutagaragara kw’abatangabuhamya bashinjura Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byazamuye impaka zikomeye mu rukiko Rukuru rw’Ikirenga, aho uru rubanza rwari ku munsi wa kane w’iburanisha.

kwamamaza

Nk’uko byagaragajwe n’abamwunganira, mu gihe abatangabuhamya bashinja bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha bari bahari ndetse bagahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya, abatanzwe n’uregwa ntibigeze bitaba ndetse nta n'umwe urakirwa. Ababurana ku ruhande rwa Mutamba basabye urukiko gukosora ubwo busumbane mbere y’uko iburanisha rikomereza ku wa 6 Kanama (08) 2025.

Nubwo haburaga abatangabuhamya bashinjura, abacamanza bumvise inzobere ebyiri barimo Christian Kalume, uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta.

Kalume yavuze ko isoko ryo kubaka gereza i Kisangani ryashoboraga gutangwa hatabayeho ipiganwa mpuzamahanga, kandi ko rishobora kwemezwa mu gihe nta bujurire bwagaragajwe mu minsi icumi. Yongeyeho ko asaga 50% by’amafaranga y’umushinga yishyuwe nta bikorwa bifatika bikozwe. Abunganira Mutamba babihakanye, bavuga ko Kalume atagaragaje isesengura ryimbitse ahubwo ari amarangamutima ye.

Mutamba, mu ijambo rye, yagaragaje ko atishimiye uburyo aburanishwa mo, anashinja bamwe mu bacamanza kumushyiraho iterabwoba.

Yagize ati: “Nta bwoba mfite. Niba hari umugambi mwacuze mushaka kurangiza, nditeguye kubyemera.”

Kuva mu itangira ry'ikorwa ry'iperereza, Constant Mutamba, ushinjwa kunyereza miliyoni 19 z'amadolari y’Amerika, yakunze kugaragaza impungenge ku bijyanye no kubona ubutabera bunoze, nubwo yari Minisitiri w'ubutabera.

Guterana amagambo kwe n' abagenzaga urubanza rwe, byatumye abantu baruhanga amaso. Impaka ziruberamo, ingano y'amafaranga ashinjwa kunyereza ndetse n'uwo Mutamba yari we bikomeje gutuma abantu benshi n’itangazamakuru barukurikina.

@okapi

 Aug 5, 2025 - 10:09