Tony Blair yitezweho kuyobora inzibacyuho muri Gaza, ariko biracyakuruye impaka

Tony Blair ushobora kuyobora inzibacyuho muri Gaza

Prezida Donald Trump wa Amerika yatangaje umugambi mushya wo gushyiraho inzego z’inzibacyuho muri Gaza, bivugwa ko zizayoborwa na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Nubwo ONU n’ibihugu by'abarabu bishyigikiye uwo mushinga, hari abavuga ko bishingiye ku mpamvu za politike n'ubukungu.

kwamamaza

Ku Nteko rusange ya ONU, Donald Trump yatangaje umugambi mushya w’amahoro muri Gaza ugamije gushyiraho inzego z’inzibacyuho. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza na Israeli yemeza ko Tony Blair ari we ushobora kuyobora iyo nzibacyuho [Autorité Internationale de Transition à Gaza (GITA)].

Iyo nzibacyuho yashyigikiwe na ONU n’ibihugu by'abarabu ndetse bivugwa ko izayobora Gaza mu gihe cy’imyaka itanu mbere y’uko ubutegetsi bwegurirwa inzego z’Abanye_palestina.

Biteganyijwe ko nzibacyuho izabanza gukorera mu Misiri, ikazajyana muri Gaza n' ingabo zishinzqe kugarura amahoro ziganjemo iz’Abarabu. Nta mwanya Hamas izahabwa, mu gihe Ubutegetsi bwa Palestine  bwasezeranyijwe kuzayobora mu bihe bizaza ariko nta gihe cyagenwe.

Uyu mugambi umaze amezi atandatu utegurwa na Jared Kushner, umukwe akaba n’umujyanama wa Trump, ari na we uzwiho gukorana bya hafi na Tony Blair.

Uwahoze ayobora Mossad, Yossi Cohen, yamushimagije, anamuvuga nk’umuntu udasanzwe, mu gihe bamwe mu banyapalestina babona uwo mushinga nk’uburyo bushya bwo kugenzurwa n’amahanga mu nyungu za Israeli.

Ariko, kwinjira kwa Blair mu bibazo bya Gaza birakemangwa bitewe n’amateka ye mu ntambara yo muri Irak no kuba yarigeze kuba intumwa ya Quartet hagati ya 2007 na 2015, aho yari ahagarariye Amerika n'Uburayi, Uburusiya na UN mu mugambi wo guteza imbere Gaza ariko akanengwa ko atigeze agaragaza umusaruro ugaragara.

Nubwo bivugwa ko Tony Blair atazigera ashyigikira gahunda ya Israeli yo kwiyomekaho Cisjordanie, Abasesenguzi bamwe bemeza ko kugaruka muri dipolomasi byaba bifitanye isano n’inyungu z’ubucuruzi binyuze mu kigo cye Tony Blair Institute for Global Change, gishyigikiwe n’ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga.

Gusa benshi baribaza niba iyi gahunda itazatuma Gaza ikomeza kuba mu maboko y’amahanga igihe kirekire, igatinza umugambi wo kwishyira ukizana no gushinga Leta ya Palestine.

@rfi

 Sep 29, 2025 - 20:40