
Uko Abanye-Congo n'Abarundi baba bakanakorera mu Rwanda babayeho muri ibi bihe
Mar 13, 2025 - 10:00
Mu gihe havugwa ikibazo cy’umutekano mucye mu karere no kutabana neza hagati y’ibihugu birimo u Rwanda, Uburundi, na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Abarundi n’Abanye-Congo baba bakanakorera mu Rwanda bavuga ko babayeho neza ndetse babanye n’abanyarwanda nk’abavandimwe babo bitandukanye n’ibyo bumva ko abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bo batorohewe.
kwamamaza
Hakunze kumvikana agatotsi hagati y’umubano w’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’u Rwanda n’Uburundi, kuburyo n’Abanyarwanda baba muri ibi bihugu baba badatekanye kuko hari n’aho bivugwa ko bagirirwa nabi kubera ari abanyarwanda gusa.
Abanye-Congo ndetse n’Abarundi baba mu Rwanda bakanahakorera bavuga ko babayeho neza ndetse nta n'ubasagarira kuko atari abanyarwanda.
Umwe ukomoka mu gihugu cya Congo ati "tuva muri Congo tukaza kwishakira amafaranga mu Rwanda, igihugu cy'u Rwanda cyamaze kuyobora ibintu byacyo, gifite ukuntu cyatunganyije ibintu byacyo, umuturage w'u Rwanda ntabwo yabangamira umuturage w'umunyamahanga, twe turakora neza ntakibazo".
Undi ukomoka mu gihugu cy'u Burindi nawe ati "mu Burundi umunyarwanda uriyo abayeho nabi cyane baramuhutaza, twe ntawe uduhutaza ubuzima ni bwiza".
Abanyarwanda bakorana n’abanyamahanga by’umwihariko Abarundi n’Abanye-Congo nabo bavuga ko babana kivandimwe ndetse ntakibazo na kimwe bagirana kuko badahuje igihugu.
Umwe ati "Abanye-Congo dukorana hano tubanye mu buzima bwiza, ntabwo njye mufata nk'umunye-Congo, uko mfata umunyarwanda niko nawe mufata kuko niba musabye serivise ayimpa nkuko nayaka umunyarwanda, tubanye neza bitandukanye nuko ndikumva ngo Congo umunyarwanda abayeho nabi, ukumva ngo mu Burundi kumva ko umuntu ni umunyarwanda biba ari ikibazo".
Undi nawe ati "iyo baje mu Rwanda turabakira tukabafata neza nta kintu batuburana, ntabwo twavuga ngo ntabwo ari abantu duhuje igihugu, turabakira bakaba abantu basanzwe nubwo ibihugu bitabanye neza".
Umwuka mubi uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Congo uterwa n’uko leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 nubwo u Rwanda rudasiba kubihakana ndetse no kuba Congo ifatanya n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ikaba itanasiba kuvuga ko ifite umugambi wo guhirika ubugetsi buriho mu Rwanda.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


