Uganda yanganyije n’Amavubi ibitego 3-3.

Mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kuzakina imikino Olempiki izabera mu gihugu cy’u Bufaransa mu kiciro cy’Abagore, Uganda yanganyije n’u Rwanda.

kwamamaza

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium bitewe nuko Uganda yagombaga kwakira uyu mukino idafite ikibuga cyemewe na CAF.

Umukino watangiye neza ku ruhande rw’u Rwanda rwari rwasuye rutsinda igitego cya mbere ku munota 33 gitsinzwe na Mukahirwa.

Nyinagahirwa Shakira yabonye igitego cyo kwishyura ku ruhande rw'ikipe y’igihugu ya Uganda, ubwo hari ku munota wa 45 w’umukino.

Mu gice cya Kabiri cy'umukino, ibitego byarumbutse ku bwinshi, aho u Rwanda rwatsindiwe na Nibagwire Libelle yatsinze igitego ku munota wa 66 w’umukino ndetse na Usanase Zawadi atsinda ikindi ku munota wa 86.

Ku ruhande rwa Uganda, ibindi bitego bibiri byabonetse muri uyu mukino byatsinzwe na Hasifgh Nassung ku munota wa 54 na Fazila lkwaput ku minota wa  84.

Nyuma yaho amakipe yombi anganyije ibitego 3 kuri 3, hateganyijwe umukino wo kwishyura uzaba ku itariki ya 16 Nyakanga 2023.

@ Imani Isaac Rabbin/Isango Star-Kigali. 

 Jul 13, 2023 - 04:34