Peter Joseph Blackmore, Umwongereza wa mbere watwaye Tour du Rwanda

Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier -Tech yo muri Israel yatwaye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo gutwara na Etape ya nyuma y'irushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 kuri Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali.

kwamamaza

Mbere yo gutwara Tour du Rwanda, Peter Joseph Blackmore yari yaraye yambaye umwenda w'Umuhondo ubwo isiganwa ryasorezwaga i Kayonza rivuye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi (158 Km).

Ku Cyumweru, umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda, Peter Blackmore yari yafashe umwanzuro wo kuza gucika abandi akimara kuzamuka kwa Mutwe ahita afata inzira ya Ontaracom amanuka mu Gitega arinda yongera mukanuka Sopetrad wenyine azamuka umuhanda w'amabuye wa IFAK asoza mu buryo bwa wenyine ntawe umutera igitutu.

Peter Blackmore yahise atwara Etape ya nyuma anambara umwenda w'umuhondo rusange nyuma yo gufashwa cyane na Chris Froome mu mihanda izamuka.

Peter Blackmore yakoresheje 17h18'46" akurikirwa na Ikhan Dostiev wa Astana Kazakhstan mu gihe Restrepo Valencia Jhonathan wa Polti-Kometa yasoje ku mwanya wa gatatu nk'uko byamugendekeye umwaka ushize.

Kuri uru rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2024, William Lecert Junior wa Soudal Quick-Step wari wabanje gutanga ikizere cy'uko yatwara Tour du Rwanda yasoje ku mwanya wa kane. Fabien Doubey wa Total Energies yabaye uwa gatanu mu gihe Yemane Dawit yasoje ku mwanya wa cumi (10), Umunyafurika rukumbi waje mu bakinnyi 10 ba mbere.

Ku ruhande rw'abakinnyi b'Abanyarwanda, Manizabayo Eric yasoje ku mwanya wa 15 asigwa 5'13" mu gihe Masengesho Vainqueur ari ku mwanya wa 18 asigwa 6'30". Mugisha Moïse yasoje ku mwanya wa 20 asigwa 12'24".

Mu buryo Etape ya nyuma yasojwe, Peter Blackmore yakoze ibilometero 73.6 mu gihe cya 1h47'37" akurikirwa na Pierre Latour wa Total Energies amusiga 30".

Aya masegonda, Peter Joseph Blackmore yayasize kandi Ikhan Dostiev (Astana Kazakhstan), William Lecert Junior (Soudal Quick-Step), Jhonathan Restrepo Valencia (Polti-Kometa), Bneuc Rolland na Fabien Doubey.

Muri iyi Etape, Mugisha Moïse yaje ari uwa 12 (+46'') akurikiwe na Akilu Arefayne. Manizabayo Eric yaje ari uwa 17 (+58"), Masengesho Vainqueur aba uwa 21 (+1'50").

Dore uko ibihembo byatanzwe ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2024:

Closing ceremony of Tour du Rwanda 2024.

1-Best Team: Team Erythrea

2-Best Promising Rider: Masengesho Vainqueur

3-Stage Winner: Peter Jespeh Blackmore (Israel Premier -Tech)

4-Best in Breakaway: Dorn Vinzent (Bike Aid)

5-Best Combative Rider: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

6-Best African Rider: Dawit Yemane (Bike Aid)

7-Best Young African Rider: Akilu Arefayne (Team Erythrea)

8-Best Rwandan Rider: Manizabayo Eric (Team Rwanda)

9-Best Young Rider: Akilu Arefayne (Team Erythrea)

10-Best Young Rwandan Rider: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

11- Best Sprinter: Nsengiyumva Shemu (May Stars)

12-Best Climber: (Pierre Latour Total Energies)

Final Podium:

3-Jhonatan Restrepo Valencia (Polti-Kometa)

2-Ikhan Dostiyev (Astana Kazakhstan)

1. Peter Jespeh Blackmore (Israel Premier -Tech)

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Peter Joseph Blackmore niwe Mwongereza wa mbere watwaye Tour du Rwanda

Peter Joseph Blackmore yatwaye Tour du Rwanda akurikirwa na Ikhan Dostiev na Restrepo Valencia Jhonathan

Nsengiyumva Shemu niwe wasoje Etape ya nyuma arusha abandi Sprint

Masengesho Vainqueur niwe wasoje Tour du Rwanda yambaye umwenda wa Ingufu Gin Ltd nk'umunyarwanda ukiri muto urusha abandi

Ikipe nziza yabaye iy'igihugu ya Erythrea

Masengesho Vainqueur yanahawe igihembo cy'umukinnyi utanga ikizere mu Rwanda

Abarimo Tuyizere Etienne bazamuka kwa Mutwe

Masengesho Vainqueur yakinaga ashaka kugumana umwenda wa Ingufu Gin Ltd nyuma yo kuba waranyuze ku bakinnyi babiri mbere y'uko awambara

Kabuhariwe Chris Froome yagize uruhare rukomeye kugira ngo Peter Joseph Blackmore atware isiganwa

Kuri Kigali Convention Center byari ibirori bikomeye

Isozwa rya Tour du Rwanda riba ryateguwe ku rwego mpuzamahanga

Tour du Rwanda ni urubuga rwo kwamamaza ibikorwa bitandukanye by'abaterankunga bayo

Akilu Arefayne niwe mukinnyi muto w'Umunyafurika wahize abandi

Munyaneza Didier niwe wahatanye kurusha abandi

Pierre Latour wa Total Energies niwe wabaye umuzamutsi mwiza

Manizabayo Eric yabaye umunyarwanda mwiza

Yemane Dawit (Erythrea) yabaye Umunyafurika mwiza

Itsinda ry'Abanyamakuru bakurikiye Tour du Rwanda ya 2024

 Feb 26, 2024 - 17:04