Shampiyona y'Urwanda, Rwanda premier league igiye gukoreshwamo "VAR".

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryatangaje ko mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze ndetse no gukomeza guteza imbere shampiyona y'urwanda ikajyana naho isi y'umupira wamaguru igeze igiye kuzana "VAR" muri Rwanda premier league mu mwaka utaha 2026.

kwamamaza

Mu kiganiro n'itangazamakuru Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira  wamaguru mu Rwanda FERWAFA Shema Fabrice  cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, ubwo yabazwaga kubijyanye n'imisifurire imaze iminsi itagenda neza ndetse n'amwe mu makosa agaragaramo mu mikino ya shampiyona ndetse hakaba hari nababizize bakaba barahagaritswe ku munsi wa gatanu wa shampiyona gusa kandi amakipe akaba agikomeje kurega ko adasifurirwa uko bikwiye, aho shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa Gatanu hamaze guhagarikwa abasifuzi batatu kubera amakosa bakoze, Shema yavuze ko iki kibazo cyizwi kandi kiri kwigwaho kandi hari gushakwa umuti unoze wuko cyakemurwa harimo no kuzana "VAR" muri Shampiyona.

Yagize ati: “ Muri aka karere kacu ka Cecafa ishami rya VAR riri muri Tanzania ariko mu minsi yashize nababwiwe ko nakohereza abasifuzi byibuza babiri muri 200. Ariko Nababwiye ko tuzasaba iyo muri Tanzania ikazaza no mu Rwanda bityo tukazahugura abasifuzi benshi aho kuba abo babiri gusa, ati kandi Bikunze n'uko imikino ibanza twatangira kugerageza iri koranabuhanga ku buryo twazatangira kuyikoresha mu mikino yo kwishyura ndetse muri gahunda dufite nuko muri shampiyona itaha ya 2026 tuzayikoresha neza, kandi icyo nababwira cyo turi mu mavugurura y’abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura tuzaba dufite VAR itwunganira.”

VAR" ni uburyo bufasha umusifuzi kureba neza amashusho atabashije kubona neza mu gihe umukino waruri kuba, akaba yayasubiramo bikamufasha gufata icyemezo gitandukanye n'icyo yari yafashe mu mukino hagati, iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa bwa mbere mu mikino y'igikombe cy'isi muri 2018 cy'abereye mu Burusiya.

 Oct 27, 2025 - 22:37