
APR FC yasinyishije umukinnyi mpuzamahanga mushya
Jun 16, 2025 - 13:00
Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwo kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025–2026, aho izitabira amarushanwa arimo CAF Champions League n’irushanwa rya shampiyona y’u Rwanda. Ibi ibikoze nyuma yo gutandukana n’abakinnyi batandatu batazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha.
kwamamaza
Kuri ubu, APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Uganda witwa Ronald Ssekiganda, umukinnyi ukina hagati mu kibuga ku mwanya wa nimero 6. Uyu musore w’imyaka 29 usanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Uganda, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Amakuru dukesha urubuga rw’imikino avuga ko Ssekiganda yasinye aya masezerano muri Mutarama 2025, nyuma yo gusezera ku ikipe ya SC Villa yakiniraga muri Uganda. Ni umwe mu bakinnyi bari bagize iyi kipe mu mwaka w’imikino ushize.
Ronald Ssekiganda yavukiye i Kampala ku itariki ya 13 Nzeri 1995. Yakiniye amakipe atandukanye arimo Lweza FC, Proline FC, Express FC, KCCA FC ndetse na SC Villa, yose yo muri Uganda. Uretse kuba azwiho ubuhanga mu kibuga hagati, ni umukinnyi w’inararibonye kandi usanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda.

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


