RugbyU: Ikipe y'Ubutaliyani igiye guhura n'Ubufaransa mu mikino y’igikombe cya Guinness.

Ikipe y’Ubutaliyani n'iy'Ubufaransa zigiye guhangana ku mukino wo gufungura irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Guinness kizahuza ibihugu bitandatu gusa. Ni umukino uzabera ku kibuga cya Stadio Olimpico, I Roma kur’iki cyumweru

kwamamaza

Uyu mukino uzatangira ku isaha ya cyenda ku isaha ya GMT, ni ukuvuga ku isaha ya saa kumi n’imwe ku isaha ya Kigali.

Umufaransa Fabien Galthie utoza ikipe ya Rugby y’Ubufaransa yanahoze akinamo, yasabye iyi kipe gutsinda Ubutaliyani buzaba bukinira mu gihugu cyabwo mur’uyu mukino uzaba ku cyumweru I Roma, mu mikino y’igikombe cya  Guinness izakinwa n’ibi bihugu bitandatu.

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 15 igaragaza ko habayeho impinduka eshanu bitewe n’uruhande rwatsinze ikipe y’Ubuyapani [35-17] mu mukino wa nyuma wabahuje mu mikino yabaye mu Ugushyingo (11) umwaka ushize.

Iyo ntsinzi yatumye umwaka ushize w’2022 uba umwaka udasanzwe ku ikipe y’Ubufaransa kuko warangiye idatsinzwe na rimwe n’amakipe y’ibihugu 6 bifite amazina akomeye mu mukino wa Rugby. Iyi kipe yakuye intsinzi mu mikino yabereye mu Buyapani ndetse n’iyo yabonye mugihe cy’amezi arenze atatu mu mikino yabaye mu gihe cy’impeshyi ishize.

Ubu Gathie yatangaje ko azitabira umukino uzafungura iyi mikino uzahuza  Ubufaransa n’Ubutaliyani mu gikombe cya Guinness kizahuza ibihugu bitandatu birimo n’Ubwongereza.

Iyi kipe y’Ubufaransa izaba iri kumwe na Ethan Dumortier w’imyaka 22 y’amavuko uusanzwe akinira ikipe ya Lyon ya Rugby. Ethan afatwa nk’umukinnyi ukomeye iyi kipe yishingikirijeho.

Yitezweho gufasha ikipe ye gutsinda ikipe y’abataliyani igizwe n’abakinnyi 15 bagomba kubanza mu kibuga bayobowe na Kapiteni Michele Lamaro,ndetse n’abasimbura 8.

Ikipe y'Ubwongereza.

 Feb 3, 2023 - 13:56