
Perezida Kagame na Masai Ujiri bafunguye igikorwa cya Zaria Court Kigali
Jul 29, 2025 - 10:07
Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwa remezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi cya “Zaria Court Kigali” giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
kwamamaza
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nyakanga (07) 2025, Umukuru w’Igihugu yatashye inyubako ya Zaira Court kigali ari kumwe na Masai Ujiri watangije uyu mushinga akaba n’uwashinze Umuryango Giants of Africa. Ibi birori byitabiriwe n'abandi bayozi batandukanye barimo, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.
Nyakubahwa Perezida Kagame yagarutse ku mumaro wa siporo mu iterambere ry'igihugu, aho yagize ati:
"Siporo ifasha mu iterambere ry’ubukungu bwaba ubw’abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange kandi hari ingero nyinshi z’aho byashobotse. Siporo ikora byinshi ntabwo ari ukuvuga ngo ahazaza, kandi ndatekereza ko abantu benshi hano n’ahandi barabibona. Bamaze kubona inyungu tuvuze ku mibare mu bantu babona akazi muri uru rwego rwa siporo, iyo tuvuze urugero Arena, Stade zirimo kubakwa, abantu bazi ko byahaye akazi benshi.”

Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame, avuga ko ari umuntu ureba kure, uharanira guhuriza abantu hamwe kugira ngo bagere ku iterambere.
Iyi nyubako ya Zaria Court Kigali yagenewe ibikorwa bya siporo, umuco n’imyidagaduro, ikaba yaratangiye kubakwa 2023 yuzuye itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa byagutse kuko igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Zaria Court Kigali irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.





@ Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


