
#UCI25: Abaholandi Mouris na Arens begukanye U19 ITT
Sep 23, 2025 - 17:46
Abaholandi Michiel Mouris na Megan Arens begukanye imidali ya zahabu mu gusiganwa ku gihe (ITT) mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi iri kubera i Kigali.
kwamamaza
Mouris yegukanye Zahabu mu bahungu akoresheje iminota 29 n’amasegonda 07 ku ntera ya kilometero 22,6. Yakurikiwe n’Umunyamerika Ashlin Barry wasizwe amasegonda 6, atwara umudali wa Silver6. Ni mu gihe. Umubiligi Seff van Kerckhove yabaye uwa gatatu arushwa amasegonda 8 ahabwa umudali wa Bronze.
Mouris yari yaritabiriye muri iki cyiciro muri Shampiyona y’Isi ya 2024 yabereye i Zurich, aza ku mwanya wa 15. Kuri iyi nshuro yigaragaje nk’umukinnyi ukomeye.

Mu bakinnyi 20 ba mbere bahatanye muri iki cyiciro muri 2024, batatu gusa nibo bongeye kugaragara i Kigali. Abo barimo Mouris wegukanye umudali qa Zahabu, Barry wabaye uwa 9 ( ubu yabaye uwa kabiri) ndetse n’Umwongereza Dylan Sage wari wabaye uwa 12. Umunyafuransa Paul Seixas watwaye umidali wa Zahabu icyo gihe, we ntiyagarutsemo ahubwo yasiganwe ku wa mbere, mu batarengeje imyaka 23 aza mu 10 ba mbere.
Uko Abanyarwanda bitwaye mu Ngimbi
Ku ruhande rw’Abanyarwanda, Byusa Pacifique yabaye uwa 53 asigwa iminota 5 n’amasegonda 27 na Mouris. Naho Ishimwe Brian asoza ku mwanya wa 55, asigwa iminota 5 n’amasegonda 52.

Byusa wabaye uwa kabiri muri ITT ya Shampiyona y'Igihugu ya 2025 yakinwe muri Kamena (06) , niwe wabimburiye abandi bakinnyi muri BK Arena ndetse agera kuri Kigali Convention Centre ntawe uramutambukaho.
Muri rusange, ingimbi zari zihagarariye u Rwanda zitwaye neza kuko zakoresheje imbaraga zabo zose ngo zitware neza.
Ni mu gihe ingimbi zizongera guhatana ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri (09) mu isiganwa rireshya na kilometero 119,3.
Dore amafoto y'uko byari byifashe:





























kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


