Ibyaranze umukino w'Amavubi na Zimbazwe

Ibyaranze umukino w'Amavubi na Zimbazwe

Amavubi yari yakiriye Zimbabwe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

kwamamaza

Wari umukino kandi wa mbere w’umutoza Torsten Frank Spittler wagombaga kwiyereka abanyarwanda nyuma y’uko yahawe akazi benshi bavuga ko atari agakwiriye.

Zimbabwe yatangiye umukino ubona ko iri hejuru y’u Rwanda ndetse iminota 30 ya mbere wabonaga yihariye umukino ariko nta buryo bukomeye yahushije.

Iminota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, abasore b’Amavubi bari bamaze kwinjira mu mukino ndetse batangira gusatira.

Baremye uburyo butandukanye ndetse bwari kuvamo ibitego ariko ntibabasha kububyaza umusaruro, nk’umupira Mangwende yahinduye imbere y’izamu hakabura ushyira mu izamu, umupira Sahabo yateye ariko Nshuti Innocent akawutangwa n’ubwugarizi ndetse n’undi mupira Sahabo yateye uvuye muri koruneri ariko Mugisha Bonheur yashyiraho umutwe ukanyura hanze gato y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yabonye amahirwe andi mahirwe yakavuyemo nk’umupira Sahabo yahaye Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahina n’undi Mugisha Gilbert yahaye Papy ariko bananirwa kuyabyaza umusaruro. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Amavubi y’u Rwanda azagaruka mu kibuga tariki ya 21 Ugushyingo 2023 bakira ikipe y’ igihugu ya Afurika y'Epfo (BAFANA BAFANA) mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.

kwamamaza

Ibyaranze umukino w'Amavubi na Zimbazwe

Ibyaranze umukino w'Amavubi na Zimbazwe

 Nov 16, 2023 - 21:04