
Espagne yihanangirije u Bufaransa, yerekeza ku mukino wa nyuma
Jun 6, 2025 - 09:52
Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League nyuma yo gusezerera u Bufaransa ku ntsinzi y’ibitego 5-4 mu mukino wa ½ wabaye ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025.
kwamamaza
Uyu mukino watangiye Espagne isatira cyane, ikarushaho kotsa igitutu u Bufaransa. Ibyo byaje gutanga umusaruro ku munota wa 22 ubwo rutahizamu Nico Williams, ukinira Athletic Club yo muri Espagne, yatsindaga igitego cya mbere. Ntibyatinze kuko ku munota wa 26, Mikel Merino ukinira Arsenal, yatsinze igitego cya kabiri cya Espagne. Igice cya mbere cyarangiye Espagne iyoboye ku bitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje kwiharira umukino ndetse igaragaza icyizere cyo gutsinda. Lamine Yamal yatsinze igitego cya gatatu, maze hashize umunota umwe gusa, Pedri ahawe umupira na Nico Williams, atsinda igitego cya kane.

U Bufaransa bwaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Kylian Mbappé, ariko Espagne yahise igarura ikinyuranyo cy’ibitego bine ku munota wa 67, ubwo Lamine Yamal yatsindaga igitego cya gatanu.
Ku munota wa 79, Rayan Cherki yatsindiye u Bufaransa igitego cya kabiri. Mu minota yakurikiyeho, ku munota wa 83, Malo Gusto yatanze umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Dani Vivian wari winjiye mu kibuga asimbuye Robin Le Normand, atsinda yitsinze. U Bufaransa bwabonye igitego cya kane ku munota wa gatatu w’inyongera (90+3), cyatsinzwe na Randal Kolo Muani.
Umukino warangiye Espagne itsinze u Bufaransa ibitego 5-4, ikazahura na Portugal ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League, uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena (06) 2025.



@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


