Hari misiyo yanjyanye muri APR FC ntakoze - Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel wahoze ari kapiteni w’ikipe ya APR FC nyuma y’uko Manzi Thierry ayisohotsemo, avuga ko urugendo rwe ngo muri APR FC rutamugendekeye neza kuko ngo hari ibyo yashatse kugeraho biranga birimo kujyana iyi kipe mu matsinda ya TOTAL Energies CAF Champions League na Confederation Cup.

kwamamaza

Kuri ubu, Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bashya bari mu ikipe ya Mukura Victory Sports & Loisirs yo mu Karere ka Huye, nyuma yo kuba yaratijwe na APR FC yari asigajemo amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma yo gutangira imyitozo muri Mukura VS, Manishimwe wabaye muri Rayon Sports, avuga ko ababazwa no kuba aho yagejeje iyi kipe mu marushanwa ya CAF atarabikoze muri APR FC.

Yagize ati “Ntabwo muri APR FC intego zanjye zose nigeze nzigeraho, hari ibintu bitagenze neza. Ikintu cya mbere, nagiye muri APR nifuza gutwara ibikombe bya shampiyona ariko nifuza ko yanakina amatsinda yaba aya Champions League cyangwa aya Confederation kuko nari mvuye muri Rayon Sports narabashije kubigeraho. Biri mu bintu najyanye muri APR ari intego zanjye.”

Manishimwe Djabel na bagenzi be barimo; Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy bagiye muri APR FC bavuye muri Rayon Sports basanga abandi banyarwanda nka politike iyi kipe yari ifite icyo gihe.

Manishimwe Djabel avuga ko byari kumubera byiza iyo iyi kipe igera mu matsinda bikoze n’abakinnyi b’abanyarwanda byari kuba ari ubudasa mu mateka ya ruhago y’u Rwanda.

Yagize ati “By’unmwihariko naravugaga ntibiramutse bikozwe n’abana b’abanyarwanda hari urwego rumwe twaba tuvuyeho tukagira urundi tujyaho. Icyo kintu nicyo kintu navuga ko natsinzwe muri APR FC.” 

Manishimwe avuga ko intego afite muri Mukura VS ari ukuyifasha gutwara ibikombe ariko by’umwihariko nawe agakora cyane kugira ngo agaruke mu bihe bye yahozemo.

@Imani Rabbin/Isango Star_Kigali.

 Aug 16, 2023 - 15:42