
Cole palmer wa Chelsea yifatiye Wolves kugakanu
Feb 7, 2026 - 21:53
Ikipe ya Chelsea yatsinze Wolves ibitego 3-1 byose byatsinzwe na Cole palmer, winjiye mu bakinnyi bamaze guca uduhigo muri English premier league.
kwamamaza
Ikipe ya Chelsea yatsinze Wolves 3-1, Cole Palmer yandika amateka mashya muri Premier League
Umukino waranzwe n’imikinire myiza cyane, by’umwihariko mu gice cya mbere cy’umukino ku basore b'umutoza Liam' resonior aho umukino wasojwe umwongereza Cole palmer yongeye kwerekan ko urumwe mubokwitegwa aho wasize abafana bayo bishimye cyane ku musaruro w'uyu musore warumaze iminsi atitwara neza.
Intsinzi ya Chelsea yubakiye ahanini ku mukinnyi Cole Palmer, watsinze ibitego byose bitatu bya Chelsea mu gice cya mbere. Palmer yafunguye amazamu ku munota wa 13, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 35, mbere yo guhita ashimangira intsinzi atsinda icya gatatu ku munota wa 38, bityo yuzuza hatrick itangaje mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Iyi hatrick yo gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe yahesheje Cole Palmer kwinjira mu mateka ya Premier League nk’umukinnyi wa gatatu gusa utsinze hatrick mu gice cya mbere cy’umukino muri iyi shampiyona ikomeye.
Si ibyo gusa, kuko Palmer yanabaye umukinnyi wa mbere ukiri muto ukomeje kugaragaza impano idasanzwe muri Chelsea, aho iyi yabaye hatrick ya kane atsindiye Chelsea mu mikino 100 amaze kuyikinira, ikintu cyerekana uruhare runini afite muri iyi kipe.
Nubwo Wolves yaje kubona igitego cyo kwishyura mu gice cya kabiri, ntibyahungabanyije Chelsea yari ifite umukino mu biganza byayo, ikomeza gukina ituje kugeza umukino urangiye.
Ku ruhande rw’abatoza, uyu mukino wabaye uwihariye kuri Liam’s Resenior, kuko yabaye umutoza wa mbere w’Umwongereza utsinze imikino ine yikurikiranya akimara gufata ikipe nshya muri Premier League kuva mu 2017. Ibi byagaragaje ko Chelsea iri mu maboko meza, kandi ko icyerekezo gishya iyi kipe irimo gitanga icyizere.
Muri rusange, intsinzi ya Chelsea kuri Wolves ntabwo yari amanota atatu gusa, ahubwo yabaye ubutumwa bukomeye bwerekana ko iyi kipe iri kwiyubaka neza, ifite abakinnyi bakiri bato bafite impano n’umutoza ufite icyerekezo, ibintu bishobora kuyifasha kongera kuba mu makipe akomeye muri Premier League.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


