Umujyi wa Kigali watangaje icyo uzakora igihe AS Kigali, Kiyovu na Gasogi yanze kwihuza

Umujyi wa Kigali watangaje ko ushobora gushinga ikipe nshya y’umupira w’amaguru mu gihe amakipe asanzwe utera inkunga arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United yanze kwihuza akabyara ikipe imwe ikomeye nk'uko yabisabwe.

kwamamaza

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere, aho yavuze ko iki gitekerezo cyaganiriweho nabo bireba.

Ntirenganya yavuze ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko gufasha ikipe imwe ishobora guhabwa ubushobozi buhagije byatanga umusaruro kurusha kugabanya inkunga ku makipe menshi buri rimwe igahabwa ubushobozi buto.

Ati: “Na bo bashyigikiye ko habaho ikipe imwe ifashwa mu buryo bufatika kurusha gufasha amakipe atandukanye, umuntu ayafashisha ibintu bike bike bitagira icyo biyamarira cyane. Icyo cyemezo tumaze kugifata, twemeje ko baganira n'abanyamuryango babo, bagafata icyemezo, cya kindi turi kwifuza tukagishyira mu bikorwa dufatanyije."

Ubusanzwe, buri mwaka w’imikino Umujyi wa Kigali ugenera buri kipe miliyoni 150 Frw zo kuyifasha mu bikorwa byayo.

Ntirenganya yasobanuye ko Umujyi wa Kigali utashyizeho igitutu ku makipe ngo yihuze, ahubwo ko wasabye abayobozi bayo kuganira n’abanyamuryango babo bagafata umwanzuro uzashyikirizwa ubuyobozi bw’umujyi.

Ati: “Ntabwo turi umuterankunga umwe. Ntabwo tuyategeka [amakipe] icyo gukora ahubwo ni yo aganira akagira icyemezo afata bikurikije icyifuzo twatanze, twabahaye ndetse bakacyakira neza. Dutegereje ko bazatubwira icyemezo bafashe."

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butegereje igisubizo cy’aya makipe, ariko ko mu gihe byaba bidashobotse ko yihuza, hashobora gushingwa ikipe nshya y’umujyi izatangirira mu byiciro byo hasi ikagenda izamuka.

 Mar 16, 2026 - 12:18