Ubuziranenge: Urufunguzo rw’iterambere n’isoko mpuzamahanga

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ubuziranenge ari urufunguzo rwo guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya no kwagura amahirwe ku masoko mpuzamahanga. Ibibyabitangahe ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga ya ISO i Kigali yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo birenga 170 barimo abafatanyabikorwa, abashakashatsi, abanyapolitiki n’abikorera biganje mo abo mu bihugu byateye imbere.

kwamamaza

Aba bahuriye hamwe kugira ngo baganire ku bijyanye n'ubuziranenge, ubwenge bukorano n'imihindagurikire y'ikirere kugira ngo babashe guteza imbere ubukungu, kurengera umuguzi no guharanira iterambere rirambye.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubuziranenge bufasha guteza imbere ubucuruzi, gushimangira umutekano w’abaturage nk'abaguzi, guteza imbere ubukerarugendo, kuzamura inganda ndetse no kwihutisha ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko guhuza amabwiriza ku masoko atandukanye no gushyiraho uburyo bworohereza ubucuruzi bijyanye n’icyerekezo cy’ibihugu mu kubaka ubukungu bushingiye ku bikorera ndetse babasha kugera ku masoko mpuzamahanga.

Yagaragaje ko gukorera hamwe ku rwego rw’isi bituma ibibazo bihinduka amahirwe, bikubaka ubushobozi,  guhangana n'imihindagurikire  ndetse  ibihugu bikagera ku iterambere rirambye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Pudence, yavuze ko ubuziranenge atari uburyo buraho gusa, ahubwo ari urufunguzo rw’ubwizerane, bugafasha abakora ibicuruzwa n’abaguzi, kandi bakihuza n’amasoko mpuzamahanga.

Yagaragaje ko mu gufasha abikorera, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gufasha abacuruzi bato  binyuze muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, aho kuva yajyaho muri 2017, imaze gufasha ubucuruzi buto n'ubuciriritse burenga 1,000 gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge, harimo 41,6% buyobowe n’abagore na 27,7% bw'urubyiruko.

Zamukana Ubuziranenge yafashije kandi inganda zikizamuka gutera imbere, zimwe muri serivize zifasha abikorera kubona icyangombwa cy'ubuziranenge zitangirwa ubuntu ndetse izindi zigabanyirizwa ikiguzi, aho buri serivise iba itagomba kurenga ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda, nk'uko ubuyobozi bw'ikigo gitsura ubuziranenge (RSB) cyabitangaje.

Kubohereza ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga, Perezida wa ISO, Sung Hwan Cho, yagaragaje ko kwubahiriza amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge, ndetse binafasha mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu, n'ibindi.

Mu Rwanda, RSB imaze gushyiraho amabwiriza arenga 3,000, harimo 2,250 akomoka kuri ISO, mu rwego rwo gufasha ibicuruzwa by’u Rwanda guhuzwa n’isoko mpuzamahanga.

Minisitiri Sebahizi yanagaragaje ko ubuziranenge buzana inyungu ku bukungu ku mpamvu eshatu: zirimo: kunoza ubuziranenge no kurengera abaguzi,  gushyira u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, no kwagura amasoko y’ibicuruzwa by’u Rwanda.

 Oct 7, 2025 - 10:08