Ubuziranenge bucye bw'umuceri uhingwa mu Rwanda buri mu bituma ubura isoko

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hagiye humvika ikibazo cy’abahinzi b’umuceri babura isoko ry’umusaruro wabo ukangirikira ku mbuga kubera kubura isoko ryawo, ku ruhande rw’abaguzi bavuga ko batagura umuceri uhingwa mu Rwanda kubera utari mwiza.

kwamamaza

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye bagura umuceri wo guteka mu rugo cyangwa mu maresitora usanga abenshi bahuriza ku kuba umuceri wera mu Rwanda uba udafite ubwiza n’uburyohe nk’ubw'umuceri uva hanze bigatuma batawugura.

Ku ruhande rw’abacuruzi bavuga ko bacuruza bitewe n’uwo abantu bakunda, umuceri wo mu Rwanda ngo niyo bagiye kuwurangura ntibawubona.

Manishimwe Christine ati "dukunda gucuruza umutanzaniya n'umuceri w'umuhinde, umuceri w'umunyarwanda aho ducururiza inshuro nyinshi uba usanga ntawo batubaza". 

Kuba umuceri wera hirya no hino mu Rwanda udakunzwe n’abantu ni ibigira ingaruka ku bahinzi babura isoko nk’aho abahinzi bo mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera bataka kuba umuceri wabo urimo kwangirikira ku mbuga.

Umwe ati "twahinze imbuto nyinshi zitandukanye ariko ubungubu imodoka cyangwa se uruganda ruri gushaka umuceri muremure gusa, kigori barayanze, dufite igihombo kuko biri kumerera kumbuga, imvura iri kuwunyagira".  

Karasira Wenceslas, Perezida wa koperative avuga ko kuba batajyana umuceri wose ari uko bahereye ku muceri muremure ariko nundi bagiye guhera kuruhande bakawujyana.

Ati "igishanga cyacu kigenda cyangirika rimwe na rimwe, ikibazo cy'umuceri wa kigori wararwaye ariko turababwira tuti hari uwarwaye ariko utarapfuye mugerageze kuwukora neza mukuremo imyanda".  

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, kivuga ko umuceri uhingwa mu Rwanda ari imbuto nziza ahubwo ikibazo gishobora kuba uburyo utunganywamo.

Dr. Florence Uwamahoro, umuyobozi wungirije ushinzwe guteza imbere ubuhinzi muri RAB ati "uriya muceri udatonoye unyura mu yindi nzira nyinshi kugirango uzagere ku isoko, kuvuga ngo umuceri wo mu Rwanda cyangwa se imbuto bahinga ntabwo ikunzwe ntabwo aribyo ahubwo ni ukureba uburyo abantu bashobora kunoza inyongeragaciro mu gusarura neza, kuwutonora neza, kuwubika neza ku buryo ugera ku isoko ubashaka kugira agaciro nk'akundi muceri wose twinjiza".         

Uretse abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi umuceri wabo urenga toni 4000 wari wabuze isoko, abahinzi b’umuceri mu turere twa Huye na Gisagara, Rwamagana n’ahandi bagiye babura isoko ry’umusaruro wabo ndetse rimwe na rimwe ngo bigaterwa n’ubwoko bw’umuceri bahinga bityo bagasaba ko haboneka imbuto nziza itanga umusaruro kandi mwiza ku buryo ukundwa ku isoko ry’u Rwanda.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Feb 17, 2025 - 08:57