Ubuyobozi w’Umuryango Kiyovu Sports bwasobanuye icyatumye bufata umwanzuro wo kuvana ikipe muri Kompanyi.

Umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Regis yamaze impungenge abakunzi b’iyi kipe ko nta kintu na kimwe ikipe izaba kubera ko ari ibintu bibiri kandi byuzuzanya. Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa gatatu, ku ya 27 Nzeri (09) 2023, yavuze ko Kiyovu Sports Company Ltd yashinzwe n’umuryango wa Kiyovu Sports, icyabaye ari ubuyobozi bwahinduwe gusa.

kwamamaza

Yavuze ko kandi nabwo ari ukuyicunga by’agateganyo kuko Inteko Rusange ari yo igomba kubyemeza cyangwa ikabyanga.

Ati “Ikipe yabaye igaruwe mu Muryango wa Kiyovu Sports by’agateganyo, ubundi reka dutegereze Inteko rusange irimo gutegurwa vuba bishoboka, niyo izabyemeza cyangwa ibyange isubire gucungirwa muri Kiyovu Sports Company Ltd.”

Yavuze ko ari cyo gihe babonye cyo gufata iki cyemezo kuko hageragejwe inzira zose zishoboka bikanga, nyuma Komite ibona ko hari ibyo yizeho ibona ko icyo cyemezo kigomba gufatwa bidakomeje gutinda.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'amasaha make hagiye hanze amashusho ya Ndorimana ari kumwe na Juvenal Mvukiyehe bigaragaza ko nta kibazo aba bayobozi bombi bafitanye.

Ubwo yabazwaga ikibazo kuri aya mashusho niba bitarakozwe mu buryo bwo kuyibya uburari, gusa Ndorimana yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Juvanal.

Ati “Nta kintu njyewe mpfa na Juvenal, ntacyo kuba barabonye ariya mashusho tugaragaza ko nta kibazo dufitanye kandi koko nta kibazo dufitanye, nta n’icyo twagiranye."

"Kuba ikipe yavuye muri Kiyovu Sports Company Ltd, ni ubuyobozi bwahindutse, aracyari umuyobozi wa Kompanyi ariko Inteko Rusange niyo izabifataho umwanzuro ntakuka. Kuba ikipe yabaye igaruwe mu muryango nta kibazo mfitanye na we ku giti cye, ntacyo.”

Muri iki kiganiro n’Itanazamakuru kandi, iyi kipe yahishuye ko Mvukiyehe Juvenal akiri umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd kuko atari ikipe gusa bari bafite, ahubwo hari n’ibikorwa bigera muri 6 bafite bashoramo imari.

Icyakora ibyo bikorwa banze kubihishurira itangazamakuru.

@Gakunzi Blaise/Isango Star-Kigali.

 Sep 28, 2023 - 20:47