Rwanda 2-0 RSA: Amasomo Amavubi Stars yasize agaragaje i Huye

Kuwa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi Stars) yakoze amateka atsinda igihugu cyizwi muri ruhago ya Afurika, Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

kwamamaza

Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexique, USA na Canada. Umukino utangira uru rugendo, u Rwanda rwanganyije na Zimbabwe 0-0.

Ibitego by’u Rwanda byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 12 ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague.

Mugisha Gilbert (12) na Nshuti Innocent (19) batsindiye u Rwanda ibitego bibiri mu minota 28

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munotab wa 28 w’umukino abyaje umusaruro umupira muremure yahawe na Mutsinze Ange Jimmy.

Umutoza Frank Splittler yakosoye byinshi:

Wari umukino wa kabiri Umudage, Frank Splittler atoza u Rwanda nyuma yo kuba yaranganyije na Zimbabwe mu mukino we wa mbere.

Mu buryo u Rwanda rwakinnye na Zimbabwe, byagaragaye ko mu bakinnyi 11 bari babanjwe mu kibuga hari aho byasaga n’aho uyu mutoza nta makuru ahagije yari afite ku bakinnyi. Imbere ya South Africa, umutoza yakosoye muri 11 yabanjemo.

Ku ikubitiro, mu bakinnyi 11 babanje imbere ya South Africa, umutoza w’u Rwanda yakoze impinduka ebyiri hagati mu kibuga kuko Niyonzima Olivier Seifu yasimbuye Mugisha Bonheur mu gihe Hakim Sahabo yahaye umwanya Muhire Kevin.

Imanishimwe Emmanuel (3) na Mugisha Gilbert (12) batanyije uruhande rw'ibumoso

Izi mpinduka zatumye uburyo u Rwanda rwinjiye mu mukino bitandukana n’uko byari bimeze imbere ya The Warriors ya Zimbabwe.

Ku mukino wa Zimbabwe, Amavubi Stars yagaragaje hakiri kare ko hagati mu kibuga abakinnyi batari guhuza neza ari nabyo byatumye iminota 45 ya mbere yaherekejwe no gusimbuza kuko icyo gihe Mugisha Bonheur yaje gusimburwa na Niyonzima Olivier Seifu ndetse nyuma na Hakim Sahabo avamo asimburwa na Muhire Kevin.

Ubwugarizi bw’Amavubi Stars ntibubuza umutoza gusinzira:

Igice cy’inyuma cyugarira ku ruhande rw’u Rwanda kugeza ubu nta muntu ushidikanya ku bushobozi bw’ahakina yaba Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange Jimmy na Manzi Thierry.

Ni abakinnyi bose uko ari bane bakinanye mu ikipe ya APR FC banatwarana ibikombe bya shampiyona n’andi marushanwa. Kuri ubu ubwo bufatanye burakorana neza mu gufasha u Rwanda kutinjizwa igitego.

Umutoza aratanga amahirwe atandukanye ku bakinnyi:

Iyo urebye uko umukino wa mbere kuri Frank Splitter atoza u Rwanda, ubona ko hari abakinnyi abona ubushobozi ku buryo n’iyo byanze uyu munsi ejo ashobora kumwongera uwo mwanya kandi bikagenda neza.

Nshuti Innocent yari amaze imyaka 7 adatsindira u Rwanda igitego

Urugero rwa hafi ni Nshuti Innocent watsinze igitego kuri uyu wa Kabiri abanje mu kibuga nyamara ku mukino ubanza uyu mukinnyi nabwo yari yabanje mu kibuga ariko ahusha uburyo bw’ibitego ku buryo bamwe mu bafana basaga naho bamuzinutswe.

Ibi ntabwo byabujije Frank kongera kumuha amahirwe nk’ayo yari yamuhaye ku mukino wa Zimbabwe birangira bibyaye umusaruro.

Muri uyu mukino kandi, Hakim Sahabo wari witwaye neza u Rwanda rukina na Zimbabwe yongeye guhabwa umwanya ku mukino na South Africa ariko ajyamo asimbuye.

Gusimbura kwa Sahabo n’uko uyu mukino u Rwanda rwagombaga kwizera abakinnyi bajyana n’imikinire ya South Africa kuko ari ikipe ikina umupira w’imbaraga ushiniye hagati bakanawiharira cyane bityo imikinire ya Sahabo itari kwizerwa hakiri kare.

Hakim Sahabo ni umukinnyi w’umuhanga mu kibuga hagati ariko kandi si umukinnyi ushobora gufasha bagenzi be guhiga umupira mu gihe ikipe muhanganye iri kubaganza.

Byiringiro Lague wari wakinnye iminota 45 ubwo u Rwanda rwakiraga Zimbabwe, n’ubwo atari yabashije gukora ijana ku ijana ibyo umutoza yari yamusabye, kuri iyi nshuro yongeye kumugarura amuha amahirwe yo kwikosora, anabikora neza atanga umupira wavuyemo igitego cya mbere.

Urebye n’izindi ngingo, ubona ko Frank Splittler yizerera mu bushobozi bwite bw’umukinnyi kandi akanareba niba buhura neza n’umukino urwego n’ishusho uriho.

Niyonzima Olivier Seifu akwiye umwanya uhoraho:

Bitewe n’igihe amaze ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukareba n’aho ageze ubu, Niyonzima Olivier Seifu akwiye kuba umukinnyi ufite umwanya uhoraho hagati mu kibuga mu gice cy’abugarira (Defensive Midfielder).

Mu buryo umutoza Frank Splittler yari yateguye gukina, byamusabye ko zana Niyonzima Olivier mu rwego rwo guhashya ubukana bw’abakinnyi bo hagati ba South Africa kuko afite imbaraga, arihuta, afite amakosa macye ashoboka.

Imanishimwe Emmanuel yari afite misiyo yo gufata Tau Muzi Percy umukino wose

Kuza mu kibuga hagati kuri Niyonzima, byatumye Bizimana Djihad yoroherwa no kuba yafasha mukugeza imipira hafi y’urubuga rw’amahina rwa South Africa rimwe na rimwe akaba yagerageza amashoti agana ku izamu.

Ikindi Niyonzima Olivier Seifu afite kimuha umwanya uhoraho mu kibuga ni uko ari umukinnyi wifitemo ubushobozi bwo kuba yatsinda ibitego aho bibaye ngombwa. Mu mikino itatu iheruka, afitemo igitego kimwe yatsinze Senegal i Huye.

Mugisha Gilbert akina neza iyo akina ibumoso:

Bitewe n’umuvuduko, amacenga, amayeri n’umurava agaragaza iyo amaze gufata umupira agana mu izamu, Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite bashobora gutsinda ibitego banyuze mu mpande.

Kuri ubu bimaze kuba ibitego bye bibiri mu ikipe y’igihugu nyuma y’ikindi gitego yatsinze Benin hashaka itike ya CAN 2024.

Haba muri APR FC asanzwe akinira n’ubwo rimwe usanga adahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga, Mugisha Gilbert amaze gushimangira ko akina neza anyuze ibumoso.

Mu busanzwe, Mugisha Gilbert akinisha ukuguru kw’iburyo ariko kandi akaguru k’ibumoso kamufasha gucenga noneho agahindura imipira ayigarura mu ndyo akanateresha mu izamu.

Amavubi Stars ntagitinya ibigugu:

Mu busanzwe iyo u Rwanda rugiye guhura n’ibihugu bikomeye usanga akenshi abatoza bagira igishyika ugasanga hakoreshejwe uburyo bwo gukina bwugarira cyane (Defensive System).

Gusa kuri ubu siko bimeza ku mutoza Frank Splitter kuko imikino yose amaze gutoza ubona ko ikipe ayitegura mu buryo bushaka ibitego atitaye ku mikinire y’ikipe bahanganye kuko we aba yamaze kwiga neza uko ikina akaza yica ubwo buryo.

Mutsinzi Ange ni ntasimburwa:

Mutsinze Ange Jimmy wabaye mu Mavubi Stars y’abatarengeje imyaka 20 na 23 ari umukinnyi ubanza mu kibuga nyuma akazamurwa mu ikipe nkuru, kuva icyo gihe nta kosa arakora ryamukura mu mutima w’ubwugarizi.

Ubwo u Rwanda rwakinaga na Zimbabwe tariki 15 Ugushyingo 2023, Mutsinzi Ange yari yujuje imyaka 25 y’amavuko. Gusa yagaragaje ko azaza muri bamyugariro beza u Rwanda rwagize mu bihe byatambutse.

Ubuhanga bwa Mutsinzi Ange bugaragarira mu buryo akina yitonze nta gihunga, imbaraga, kwihuta, gufasha bagenzi be mu gihe bakoze ikosa agatabara n’ibindi.

Mutsinzi Ange Jimmy yongeye kwisanga mu bakinnyi bakoranye muri APR FC na Rayon Sports

Mutsinzi ni umukinnyi muremure ku buryo udashobora kumutsindana igitego kivuye mu kirere, azi gutera imiserereko (tackles) n’ibindi.

Nshuti Innocent yatsinze nyuma y’imyaka itandatu:

Rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent muri iyi minsi ntabwo ari umukinnyi uri kubona umwanya uhagije muri APR FC ariko kuri ubu ashobora kuba yatanze ubutumwa kuri Thierry Froger Christian umutoza muri APR FC.

Nshuti akunze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko bikaba gacye aho ahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga. Kuri ubu abanje mu kibuga inshuro ebyiri zikurikiranya.

Uyu rutahizamu udakina ibintu byinshi ariko akagira imbaraga n’umuvuduko ageze hafi y’izamu, yaherukaga kureba mu izamu ry’Amavubi Stars tariki 9 Ukuboza 2017 ubwo u Rwanda rwatsindaga Tanzania ibitego 2-0 mu mikino ya CECAFA yabereye muri Kenya.

Amavubi azakomeza kuba ku mwanya wa mbere kugeza muri Kamena 2024

Muri iri tsinda rya gatatu ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota ane, South Africa ni iya kabiri n’amanota atatu, Nigeria, Lesotho, Zimbabwe bakurikirana batyo n’amanota abiri mu gihe Benin ari iya gatandatu n’inota rimwe.

Amavubi Stars azagaruka mu kibuga tariki 3 Kamena 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwasuye Benin mu gihugu cya Benin hakinwa umunsi wa gatatu w’amatsinda.

Mihigo Sadam/Isango Star 

 Nov 22, 2023 - 20:50