
Kiyovu Sports yakuye mu nzira Vision, ifata umwanya wa 8
Apr 25, 2025 - 17:47
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Vision FC ihita iva mu makipe arwana no kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ijya ku mwanya wa 8 ku rutonde rw'agateganyo.
kwamamaza
Ni mu mukino wo ku munsi wa 25 wa Rwanda Premier League wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025 saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana ubona nta n'imwe ishaka kwirekura ngo isatire.
Uko iminota y'umukino yagendaga niko Kiyovu Sports yinjiraga mu mukino ndetse ikarema uburyo imbere y'izamu binyuze ku bakinnyi bayo barimo Mutunzi Darcy.
Ba myugariro ba Vision FC bakomeje kwihagararaho ariko ku munota wa 59 akagozi kaza gucika myugariro ,Stephen Bonny yitsinda igitego.
Umukino waje kurangira Urucaca rwegukanye intsinzi y'igitego 1-0 ruhita ruva mu makipe arwana no kutamanuka rwarimo rujya ku mwanya wa 8 n'amanota 30.
Vision yakomeje kuba ku mwanya wa nyuma aho bishya bishyira ko ishobora no kuzamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri.
Indi mikino ya shampiyona iteganyijwe mu mpera z'iki Cyumweru, ku munsi wejo Musanze izakira Muhazi United, AS Kigali yakire Mukura VS, Bugesera FC yakire Marine FC naho Rutsiro FC yakire APR FC.
Ku Cyumweru Etincelles FC izakira Rayon Sports, Gorilla FC yakire Police FC naho Gasogi United yakire Amagaju.
Ni inkuru ya Niyonyungu Aloys
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


