APR FC yahinduye ikirango cyayo

APR FC yahinduye ikirango cyayo

Ikipe ya APR FC yamaze gukora ikirango gishya, cyagaragaye bwa mbere mu kiganiro ubuyobozi bwayo bwagiranye n’itangazamakuru, aho hanatangajwe abakinnyi iyi kipe imaze gusinyisha

kwamamaza

Ikirango gishya kirimo intare ifashe umupira w’amaguru, kikaba kirimo n’amagambo abiri aranga indangagaciro z’ikipe: Umurava n’Intsinzi.Mu gihe mu kirango cyari gisanzwe intare yari yonyine kandi mu ibara ry’umukara gusa, icy’ubu kirimo amabara abiri: umukara n’umweru. Intare ifite umupira iri mu ibara ry’umweru, naho hejuru yayo mu mwanya w’umukara handitseho "APR FC".

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iki kirango gishya kizamurikirwa ku mugaragaro mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iyi kipe imaze ishinzwe.

Mu bindi byatangajwe muri icyo kiganiro, harimo ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikomeje gahunda yo kwiyubaka. Yatangaje ko iri mu biganiro na myugariro  Omborenga Fitina, ndetse ikaba isigaje gusinyisha abandi bakinnyi babiri b’abanyamahanga. Abo bakinnyi bazerekanwa ku munsi umwe n’uzamurikirwaho ku mugaragaro ikirango gishya.

Dore amwe mu mafoto: 

Ikirango gishya 

Ikirango APR FC  yarisanganwe

@Shumbusho Darius/ Isango Star-Kigali.

kwamamaza

APR FC yahinduye ikirango cyayo

APR FC yahinduye ikirango cyayo

 Jun 17, 2025 - 07:44