Mu gikombe cy'isi cya 2026 abasifuzi bagabanyirijwe inshingano zongererwa VAR.

Mu gikombe cy'isi cya 2026 hazatangizwa uburyo bushya bwo gutanga koroneri ndetse no gutanga ikarita y'umuhondo ya kabiri hifashishijwe VAR.

kwamamaza

Abagenzuzi b’amategeko y’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi (IFAB) barimo kuganira ku mushinga mushya ushobora guhindura uburyo imikino y’Igikombe cy’Isi igabanwamo amakosa yakorwaga nabakinnyi umusifuzi ntayabone. Ni gahunda iri guteganya ko muri 2026 mu gikombe  cy'isi, ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee) rizemererwa gukoreshwa mu byemezo byari bisanzwe bifatwa n’abasifuzi mu buryo bwihuse, birimo gutanga (corners) no kugenzura ikarita ya kabiri y’umuhondo.

VAR isanzwe yifashishwa mu byemezo byo gutanga ikarita y'umutuku ndetse no kwemeza igitego cyangwa kikangwa mu gihe habayemo kurarira ku mukinnyi, ubu igiye kongorerwa ubushobozi ni nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe bwa IFAB bwerekana ko hari igihe ikipe ihabwa koroneri kandi nyamara umupira utarenze umurongo bityo bigatuma ikipe itera uwo mupira ukaba wavamo igitego kandi utari warenze bigahindura umukino mu migendekere wayo ibi ni bimwe mubiri kwirindwa kuko ikipe igomba gutsinda igitego cyemewe kandi yakoreye, aho koroneri izajya irebwa kuri VAR.

Uretse koroneri IFAB iri no kwiga ku cyifuzo cyo kwemerera VAR gusuzuma neza ikarita ya kabiri y’umuhondo, igihe umukinnyi yaba ahanwe ku makosa abiri yikurikiranya. Gusa iki cyemezo kirimo kunonosorwa , kuko ibyemezo bya makarita akenshi afatwa nk’ibyemezo bishingiye ku busobanuro bw’umusifuzi (subjective) hari no kurebwa uburyo byakorwa hatabayeho gutinda ku mukino kuko bamwe bavuga ko gukoresha VAR muri aya makosa byateza gutinda gukabije kwa ku mukino, mu gihe abandi babona ko ari intambwe izatuma habaho ubutabera mu gihe cyose ikipe ishobora kuba iri mu bibazo bitewe n’icyemezo cy'umusifuzi  uyobora umukino.

IFAB itangaza ko ayo mategeko azageragezwa mu gikombe  cy'isi 2026 atazahita ashyirwa mu yandi marushanwa nka Premier League cyangwa Champions League, ahubwo ko bizabanza kugeragerezwa mu irushanwa rimwe gusa,  Ibi byose bizasuzumwa bwa nyuma muri Werurwe 2026, mu nama nkuru ya IFAB ishinzwe gutanga amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi babone ku byemeza.

FIFA yo ikomeje kugaragaza ubushake bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mukino nyuma yaho  yakoresheje  bodycams zakoreshejwe n’abasifuzi mu Club World Cup iheruka cyegukanwe na Chelsea.

 Dec 2, 2025 - 12:08