Ubuyobozi bwa AVEGA burasaba abayihagarariye mu turere kumenya ibibazo by'abanyamuryango bayo

Ubuyobozi bwa AVEGA burasaba abakozi b'uyu muryango ku rwego rw'uturere kurushaho kwegera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, bakabafasha gukomera, bagatwaza gitwari, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka, aho bashobora guhura n'ibibakomeretsa bibatera guhungabana.

kwamamaza

MUTUMWINKA Christine ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, utuye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye. We na bagenzi be barimo MUKAKARIRISA Aurea wi Nyamagabe muri Cyanika, na MUKARUGAMWA Immaculée wo muri Ruhango, bavuga ko mu mibereho yabo ya buri munsi, bahura nibibasubiza inyuma, birimo ibiterwa nabaturanyi, ibiterwa nuburwayi, hakiyongeraho ikibazo cyuko muri iyi Ntara hakiboneka imibiri yabatutsi itarashyingurwa ndetse imwe yaranubakiweho inzu hejuru, nibindi....

MUKAKARIRISA yagize ati:"birongera bikadutera intimba nk'ubu tugiye kwibuka ku nshuro ya 31 , ahagana mu murenge wa Cyanika mu gasentere ko mu Miko, ubu turi kuhakura imibiri y'abacu tutigeze tubona. Rero bitabujije ko haba hari n'ahandi hazaboneka n'iyindi kuko hari ahari gukekwa nko mu Birambo. Kuko abacu tutabashyinguye, buriya iyo umuntu atarwaje umuntu, iyo ataza amakuru y'urupfu rw'abantu be, ahora yiteguye ko hari ahantu runaka haboneka imibiri akumva ari abe barimo. 

MUTUMWINKA ati"Ni kwa nkundi ngo umunyarwanda arenzaho urwiri rukamera, kuko ibidukomeretsa byo ni byinshi. Nk'ubu mfite umuturanyi ahora azana igikomere giteye ubwoba. Iyo abona ko nagiye, baraza urugo bakarusambura."

Immaculée, ati: "uyu munsi rero, abana: wa wundi nabyaye ku wa mbere yarananiye yanga kwiga anywa n'urumogi. Ngira undi mwana w'umukobwa arwara mu mutwe yiga mu wa kabiri segonderi, ngira igikomere gikomeye.

Visi Perezidante wa mbere wumuryango AVEGA ku rwego rwigihugu, umuryango uhuriyemo ababyeyi barokotse jenoside yakorewe abatutsi, MUKARUGEMA Alphonsine, avuga ko nubwo bimeze bityo, bakwiye gukomera bagatwaza gitwari. 

Ati:" ubutumwa bw'ingenzi ni tuganire ku budaheranwa kandi n'ibijyanye n'isanamitima kuko tuzi neza ko abanyamuryango bacu, nyuma y'iyi myaka yose 31, turacyafite abagihura n'ihungabana, cyane cyane muri iki gihe cy'icyunamo. Turacyafite abafite ibibazo byinshi."

Anasaba abakozi ba AVEGA mu Turere kubegera bakarushaho kumenya imibereho yabo.

Ati:" abakozi ba AVEGA mu turere dutandukanye umwnya ko bagomba kwegera abo bantu bakabaherekeza muri uru rugendo kugira ngo niyo bagira ibibazo babe bashobora kuba babikumira mbere yuko ibyo bibazo biba. Kandi akagera mu rugo, atari ukuvuga go afite imibare! Kugera mu rugo, kumenya ibibazo umunyamuryango afite, kuduha raporo tukamenya uwo dukwiriye gukorera intervention tukaza mu kibazo cye, cyangwa nawe akabikemura, akatubwira uburyo dufasha mu kubikemura. Nanone dufatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere."

Yongeraho ko "Ku bijyanye n'isanamitima, urumva iyo uganiriye nabo muri rusange uhita ubona uko bameze. Tunabasabe ko bakomeza, ntibasubire inyuma guheranwa n'amateka, ariko noneho tubifatanyije n'isengesho tuvuga ngo dushime ariko dusengere n'igihugu."

Ubuyobozi bwa AVEGA ku rwego rw'igihugu bugaragaza ko bugendeye ku mibare y'umwaka ushize ijyanye n'abanyamuryango bayo, yari ifite abagera ku 19,000 mu gihugu hose. 

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Amajyepfo.

 Apr 9, 2025 - 13:10