Abanyarwanda bafite umukoro n'inshingazo byo kurinda igihugu ndetse no kugiteza imbere

Kuri uyu wa 4 hirya no hino mu gihugu hizihijwe umunsi mukuru wahariwe Intwari z’igihugu ku nshuro ya 30, aho abaturage bavuga ko uyu munsi ari uw’agaciro gakomeye kuko bibuka bakanaha icyubahiro Intwari z’igihugu kandi bakazirikana ibikorwa byaziranze byo gukunda igihugu no kucyitangira.

kwamamaza

Buri tariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Intari z’igihugu aho hirya no hino hatangwa ibiganiro bigamije kwibutsa abanyarwanda indagaciro zabaranze ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa byazigize Intwari z’igihugu birimo gukunda igihugu no kucyitangira bijyanye n’icyerekezo igihugu gifite.

Abaturage bavuga ko kuzirikana uyu munsi bibibutsa ibyo bikorwa byakozwe n’Intwari bigatuma baharanira gukora ibisa nkabyo.

Umwe ati "ibikorwa by'Intwari n'Ubutwari bitwigisha gushyira hamwe n'urukundo, tugomba gutera ikirenge mu cyabo". 

Emmy Ngabonziza umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’akarere mu murenge wa Kanyinya aravuga ko kwibuka ibikorwa by’Ubutwari byakozwe n’abanyarwanda bisobanuye ko abanyarwanda bifitemo ubushobozi ndetse ko kugiteza imbere n'ubundi aribo bagomba kubikora. 

Ati "kugirango tube dufite u Rwanda hari abarwitangiye, abaruhanze bakarwitangira bakarurinda, abanyarwanda bafite umukoro n'inshingazo byo kurinda igihugu cyacu ndetse no kugiteza imbere, kuko uyu munsi dushobora kuba tudafite ikibazo cy'umutekano imbere mu gihugu ariko dufite inshingano yo guteza imbere igihugu kuko umutekano wa mbere ni imibereho n'ubuzima abanyarwanda babayeho, muri twe nk'abanyarwanda twifitemo ubushobozi bwo kubaka iki gihugu cyacu".  

Ku nshuro ya 30 u Rwanda ruri kuzirikana Intwari z’igihugu zigabanyije mu byiciro 3 ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi aho uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari bw’Abanyarwarwanda agaciro kacu".

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 2, 2024 - 09:13