Ubutabera: CG [Ltd] Gasana yatawe muri yombi, abarimo Twahirwa barakatirwa

CG [Ltd] Gasana yatawe muri yombi, abarimo Twahirwa barakatirwa Mu rwego rw’ubutabera, amwe mu makuru yagarutsweho cyane ni mu mwaka w’2023, urubanza rwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, yatawe muri yombi ndetse akagezwa imbere y’ubutabera. Harimo kandi n’abahamijwe n’inkiko ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

kwamamaza

Mu kwezi k’ Ukwakira (10), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Icyo gihe RIB yatangaje ko Gasana yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe akuwe ku mwanya we n’Umukuru w’Igihugu.

Nanone ku ya 30 Ukwakira (10), RIB yashyikirije Dosiye ya Gasana, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, nabwo tariki ya 7 butangaza ko dosiye ya CG (Rtd) Emmanuel Gasana.

Naho ku ya 10 Ugushyingo (11), Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwatangiye kuburanisha urubanza aregwamo. Icyo gihe Umucamanza yavuze ko Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite. Abajije Gasana icyo abivugaho, yasubije ko byose abihakana.

Muri iryo buranisha, Umushinjacyaha yavuze ko asabira Gasana gufungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Ku ya 15 Ugushyingo(11) 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwategetse ko kubera impamvu zikomeye zituma CG (Rtd) Gasana akekwaho ibyaha yakurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze.

Urukiko rwagaragaje ko kuba CG (Rtd) Gasana yarabaye umusirikare ukomeye akabona n’ipeti risumba ayandi muri Polisi y’Igihugu, hari impungenge ko arekuwe yabangamira iperereza kubera ubumenyi afite mu kuriyobora ndetse n’igitinyiro afite muri rubanda.

Yaje kujuririra uyu mwanzuro, avuga ko atishimiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kimufunga by’agateganyo, mu gihe ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi.

Ndetse urubanza ku bujurire bwe rwabaye ku ya 27 z’uko kwezi, ariko urukiko rwabutesheje agaciro rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Gasana aregwa gusaba indonke no gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’inshingano ubwo yari guverineri w’intara y’uburasirazuba. Bivugwa ko yasabye rwiyemezamirimo Eric Kalinganire kumuzamurira amazi mu isambu ye mbere y’uko amufasha kwagura ibikorwa bye muri iyi ntara yose, ubusanzwe yakabimufashijemo bidasabye ikiguzi icyo aricyo cyose.

Urukiko rwa ONU rwapfundikiye urubanza rwa Kabuga Felicien

Muri Kamena (6), Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwanzuye ko Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazarusubiramo ngo aburanishwe kuko atabifiye ubushobozi bw’umubiri.

Rubinyujije ku rubuga rwarwo, Uru rukiko rwavuze ko rwasanze Kabuga atagishoboye kwitabira urubanza rwe. Kandi ko nta cyizere cy’uko yazongera gutora agatege mu gihe kizaza.

Abacamanza b’uru rukiko basobanuye ko batavuga ko urubanza rwa Kabuga ruhagaze, ahubwo bari gushaka byihuse ubundi buryo busa n’urubanza, ariko ngo hari “ugushoboka ko kutamuhamya icyaha”.

Kabuga wari umaze imyaka myinshi ashakishwa yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi (05) 2020. Urubanza rwe rwaje guhagarikwa nyuma y’uko raporo y’abaganga igaragarije ko afite uburwayi bwo kwibagirwa.

Dr. Munyemana Sosthène yahamijwe ibyaha bya jenoside

Mu birebana n’imanza kandi, Muri uyu mwaka urundi rubanza rwagarutsweho cyane ni urwa Dr. Munyemana Sosthène ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside.

Ku ya 20 Ukuboza (12) 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwahamije Dr. Munyemana Sosthéne ibyaha bitatu birimo ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri byo yarakurikiranyweho, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 24.

Ni inkuru yashimishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, aho AHISHAKIYE Naphtal; umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’umuvugizi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside “IBUKA” mu Rwanda, yavuze ko ari ibintu bishimishije kuko ubutabera bwakoze akazi kabwo.

Yagize ati: “Nk’umuryango Ibuka, n’abarokotse jenoside hirya no hino ku isi, mu by’ukuri icyo twavuga ni uko twanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwaburanishaga Dr. Munyemana Sosthène. Birumvikana biragoye rimwe na rimwe iyo ugereranyije igihano n’uburemere bw’ibyaha biba byarakozwe, Munyemana Sosthène yarakurikiranyweho kandi byari byizwi neza ko yabikoze. Ariko urebye ubutabera bwatanzwe muri rusange bwashimishije abarokotse jenoside, ni ibintu bitanga icyizere no ku bandi barimbuye abatutsi hirya no hino mu gihugu, bari mu bihugu bitandukanye. By’umwihariko abari mu gihugu cy’Ubufaransa ni ibintu bitanga icyizere ko nabo bazagerwaho n’ukuboko k’ubutabera bukababuranisha.”

Yongeyeho ko hari icyizere kubandi bakurikiranyweho uruhare rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ati:“ni ibintu nabyo twavuga ko bishimishije kuba Ubufaransa bwarateye intambwe ikomeye mu rwego rwo guta muri yombi, abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, iyo ugereranyije n’imyaka yashize, cyane kuri iyi manda ya Emmanuel Macron, byumwihariko nyuma y’uruzinduko yakoreye mu Rwanda, ubona harabaye impinduka zikomeye, hari imbaraga nyinshi, harimo ubushake bwa politiki bwo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Iyo urebye andi madosiye n’abandi bantu bahungiye mu Bufaransa bakurikiranywe, ukareba imbaraga zishyirwa mu gutunganya dosiye zabo, kubashikiriza urukiko bitanga icyizere ko bizakomeza kugenda neza.”

Avuga ko hari ibihugu bigiseta ibirenge mu guta muri yombi abakurikiranweho kugira uruhare muri Jenosode yakorewe abatutsi ngo bagezwe imbere y’inkiko.

Ati: “Ukurikije aho twavuye naho tugeze, icyo twashima ni uko hari intambwe yagiye iterwa n’ibihugu bitandukanye. Mwagiye mubibona, hari ibihugu byateye intambwe yo gukurikirana, gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside bari muri ibyo bihugu bagakorerwa amadosiye. Hari ibyateye intambwe nziza yo kubohereza mu Rwanda akaba ariho baburanishirizwa ariko hari n’ibihugu byateye intambwe nibura bikababuranishiriza iwabo, twavuga nk’igihugu cy’Ubufaransa, Ububiligi…hanyuma ntitwabura kubuga yuko hakiri intambwe nini yo guterwa kuko hakiri ibihugu bigiseta ibirenge, ibitaratera intambwe nziza, ibihugu bitaragaragaza ubushake bwa politiki bwo gutanga ubutabera bata muri yombi no kuburanisha mu nkiko cyangwa babohereza mu Rwanda kuhaburanishirizwa…ni byiza yuko hakomeza kwigishwa ibyo bihugu bikegerwa, iyo miryango mpuzamahanga itarabyumva uko bikwiye nayo ikegerwa kuburyo imyumvire izamuka n’ubushake bwa politiki hanyuma bakaba bashobora guhanwa.”

Twahirwa na Basabose bahamijwe ibyaha bya jenoside

Ku rundi ruhande ku ya 09 Ukwakira (10), hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bombi baregwa gukorera Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Muri uru rubanza rwaburanishirizwaga mu Rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Bubiligi, rwamaze amezi agera muri atatu, hagaragaye abatangabuhamya barenga 30 bemeza ko Séraphin Twahirwa yahoze ari mu bayoboye urubyiruko rw’umutwe w’Interahamwe i Karambo, haruguru yo kuri MAGERWA.

Aba nabo, ku ya 20 Ukuboza (12), bahamijwe ibyaha baregwa. Perezida w’inteko iburanisha Elisabeth de Saedeleer ni we ubwe wisomeye urwo rubanza. Yifashishije icyegeranyo cy'umwiherero w’inteko iburanisha cyari mu mpapuro nyinshi yasomye yemeje ko abaregwa bahamwa n’ibyaha bya jenoside.

Twahirwa yahamijwe n’urukiko ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu, mu gihe Pierre Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Uru rubanza rwamaze iminsi 40 ruburanywa i Buruseli. Rwari rumaze imyaka 16 mu ikusanyabimenyetso kuko rwafunguwe mu 2007.

Ku ya 22 Ukuboza (12) umwaka ushize, Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rutegeka ko Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe, icyemezo gishobora kuzahinduka bitewe n’uko abaganga bazasanga ubuzima bwe buhagaze nyuma y’igihe runaka, kuko igihe byazagaragara ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite, yazakatirwa.

Ubucucike mu magereza bukomeje kwiyongera

Mu ubutabera kandi, ku ya 16 Ugushyingo Umwaka ushize, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko mu masuzuma yakoreye muri gereza 14 ziri hirya no hino mu gihugu, yasanze ubucucike bwariyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko bwavuye kuri 129% bugera kuri 140,7%.

Iyi Komisiyo yabigarutseho ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2022/2023 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, n’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2023/2024. Yagaragarije abashingamategeko ko yasanze gereza zitandukanye zicumbikiye abantu barenze ubushobozi bwazo ku kigero cyo hejuru ku buryo hari n’izirengeje ubucucike bwa 215%.

Komisiyo yagaragaje ko muri Gereza ya Musanze ari na ho hari ubucucike bukabije hafungiye abagera kuri 4 964, mu gihe ubushobozi bwayo buteganya kwakira abantu 2 300, bivuze ko ubucucike bugeze kuri 215%.

Indi gereza igaragaza ubucucike bwinshi ni iya Gicumbi irimo abantu 3 978, mu gihe yakabaye irimo abantu 2 000, bivuze ko ifite ubucucike bungana na 198,9%.

 Jan 2, 2024 - 17:09