Icyo tubakeneyeho nuko baba abahuza beza bagatanga icyizere ku muryango nyarwanda - Dr. Faustin Ntezilyayo

Kuri uyu wa 08/11/2024, urwego rw’igihugu rw’ubutabera rwatanze impamyabushobozi ku barangije icyiciro cya 9 cy’amahugurwa y’ubuhuza, aho abantu bashobora gukemurirwa ibibazo bitabaye ngombwa ko banjya mu nkiko ahubwo hakifashishwa inzira y’ubuhuza n’ubwunzi.

kwamamaza

Mu nkiko zo mu Rwanda hakunze kuvugwa ubwinshi bw’imanza ziba ziri mu nkiko, imwe mu mpamvu itinza imanza ku baba bakeneye ubutabera.

Urwego rw’igihugu ry’ubutabera rwatangiye gushyiraho indi nzira yo gukemura ibibazo binyuze mu buhuza, aho rwatangiye ruhugura abasanzwe bakora mu nzego z’ubutabera, hakaba hasojwe icyiciro cya 9, abakirangijemo bishimira ayo mahugurwa bahawe kandi bakaba bizeza ababahuguye kuzatanga umusaruro mwiza.

Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, avuga ko n’ubwo mu nzira y’ubuhuza hakirimo imbogamizi, icyo bifuza ku barangije aya mahugurwa ari ukuba abahuza beza.

Ati "icyo tubakeneyeho nuko baba abahuza beza bagatanga icyizere ku muryango nyarwanda bigatuma n'amakimbirane agabanuka abantu bagashobora kwitabira imirimo yabo wanagira n'ikibazo ugashobora no kugikemura bitagombye kujya kure kandi iyo ukemuye ikibazo biturutse mu buhuza bituma n'imibanire yanyu ikomeza kuba myiza ariko iyo bigiye mu nkiko rimwe na rimwe barangiza kuva mu nkiko babaye abanzi, ibyo ntabwo aribyo dushaka turifuza ko ibibazo bigenda bikemuka byinshi bigakemukira mu muryango nyarwanda".            

Muri gahunda nyinshi u Rwanda rwatekerejeho zo kubaka ubumwe n’imibanire myiza ndetse no gukemura ibibazo, ubuhuza n’ubwunzi ni zimwe mu nzira zitezweho gukemura ibyo bibazo bitabaye ngombwa ko abantu bajya mu nkiko.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Nov 9, 2024 - 10:45