Ubushinwa bwafashe imyanzuro ishobora kuzahaza ubukungu bw'Ubuyapani

Ubushinwa bwahagaritse kwinjiza ibicuruzwa byo mu mazi biturutse mu Buyapani, mu gihe umwuka hagati y'ibihugu byombi ukomeje kuzamba kubera amagambo ya Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi kuri Taïwan. Ni amagambo Beijing yafashe nk’ugushotorana gukomeye bituma hafatwa imyanzuro ishobora  kuzahaza ubukungu.

kwamamaza

Ubushinwa bwatangaje iki cyemezo ku wa 19 Ugushyingo, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Buyapani. Ni mu gihe impande zombi zari zitangiye kongera kubana neza, nyuma y’uko Beijing yari yongeye kwemerera ibyo bicuruzwa nyuma yo kubibuza mu 2023 ubwo Fukushima yatangiraga kurekura amazi yanduye ava kuri centre y'ingufu kirimbuzi.

Ku rundi ruhande, Ubuyapani bwahise busaba abaturage babwo bari mu Bushinwa kugira amakenga, bakirinda ahantu hahurira abantu benshi n’ahamenyekanye ko hajya Abayapani. Ibi byatangajwe n’Ambasade y’u Buyapani i Pékin, ivuga ko bishingiye ku isesengura ry’umutekano muri ako karere.

Kurebana nabi kw'ibi bihugu kwatewe n'amagambo ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Takaichi, usanzwe azeiho kuvuga amagambo akarishye ku Bushinwa. Kuri iyi nshuro yavuze ko u Buyapani bushobora kohereza ingabo zo gutabara Taïwan mu gihe yagabwaho igitero. Ibinyamakudu byatangaje ko ibi yabitangajse ashingiye ku mategeko yo kwitabarana yemejwe muri 2015.

Beijing yafashe ayo magambo nk’ugushotorana gukomeye, ndetse Ambasade y’u Bushinwa i Tokyo ivuga ko “yangije umubano w’abaturage b’ibihugu byombi”. Umudipolomate w’u Bushinwa i Osaka yanashyize kuri X ubutumwa bwumvikanamo ugutera ubwoba, ariko buhita bukurwaho.

Mu cyumweu gishize, impande zombi zahise zihamagaza ba ambasaderi, ndetse  kuva ubwo Pékin itangira gufata imyanzuro ikakaye ifite ingaruka mu bukungu.

Iyo myanzuro irimo kuba Beijing yasabye abaturage babwo kwirinda kujya mu Buyapani, bituma imigabane y’ibigo by’ubukerarugendo igwa ku isoko ry'imari n'imigabane. Amakuru avuga ko hari amatike y’indege  abarirwa muri 500.000 ajya mu merekezo y'ibihugu byombi yamaze gusubizwa.

Ni mu gihe Ubuyapani busanzwe bwakira ba mukerarugendo benshi bava mu Bushinwa, aho mu mezi icyenda ya mbere y'umwaka w'2025, ba mukerarugendo b'abashinwa basuye Ubuyapani bari bamaze kurenga miliyoni 7.5.

Ubushinwa kandi bwahagaritse no kwerekana amafirime abiri y’Abayapani. Ibi byose bikomeje kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no guteza ingaruka ku bukungu bw'ibihugu.

@RFI,TV5 Monde,...

 Nov 19, 2025 - 08:49