Ubudage bwatanze uburenganzira bwo koherereza Ukraine intwaro za Leopord 2.

Ubudage bwatangaje ko bugiye kohereza imodoka zikomeye z’intambara 14 za Leopord 2 ndetse butanga uburenganzira no ku bindi bihugu byifuza guha Ukraine bene izi ntwaro kugira ngo yirwaneho ku rugamba.

kwamamaza

Ku wa kabiri, Pologne  yongeye igitutu ku Budage, ivuga ko yohereje ubusabe bwo kuba yaha Ukraine izi ntwaro zikomeye.

Intwaro za Leopord 2 zakorewe mu Budage ndetse niyo itanga uburenganzira bwo kuzohereza ahandi niyo igihugu kizifite cyaba cyaraziguze.

Kuva Ukraine yatangira gusaba intwaro zikomeye, Ubudage bwari bwaranzeiyoherezwa ry’izi ntwaro, buvuga ko bushobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi.

 Volodymyr Zelensky ; Perezida wa Ukraine, avuga ko nibura imodoka zitambara za Leopord 300  zayifasha gutsinda Uburusiya.

Bitewe n'icyifuzo gikomeye cya Ukraine, isosiyete izi ntwaro, iteganya ko muri 2025, izizagurishwa zizagera kuri miliyari 13 z'amadolari.

Pologne n’ibindi bihugu byahawe uburenganzira.

Uku gutanga uburenganzira k’Ubudage kwatumye ibihugu birimo Pologne, Espagne, Norvege...bifite intwaro za Leopord 2 muri NATO byemerewe kuzoherereza Ukraine.

Ubudage bwafashe iki cyemezo ndetse buvuga ko nabwo buratanga izi modoka z’intambara 14. Ibi bwabikoze bwirengagije ibyasaga n’iterabwoba, Uburusiya buvuga ko Ubudage nibutanga ubu burenganzira bizagira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Ni nyuma yahoo Ukraine yari imaze igihe isaba ibihugu by’Iburengerazuba kuyiha intwaro zigezweho zayongerera ingufu ku rugamba igatsinda Uburusiya ndetse ikisubiza ubutaka iki gihugu cyamaze kwiyomekaho.

Ibihugu bya NATO byatinye ko ibyo byaba ubushotoranyi bweruye, icyakora mu minsi ishize birenga uwo murongo byoyemeza guha Ukraine izo ntwaro kugira ngo irinde abaturage bayo ibitero bikomeye byibasira abasivili bikomeje kugabwa n’Uburusiya.

Uyu mwanzuro utangajwe kandi, nyuma yaho Minisitiri w’ingabo yaraye atangaje ko ibihugu byatangira gutoza ingabo za Ukraine gukoresha intwaro za Leopord 2, nubwo Ubudage butari bwakanzuye.

Ariko kur’uyu wa gatatu, Olaf Scholz; Minisitiri w’intebe w’Ubudage, yagize ati: “Iki cyemezo gikurikije umurongo uzwi cyane wo gushyigikira Ukraine uko dushoboye. Turimo gukora mu buryo duhuriyeho ku rwego mpuzamahanga.”

N'ubwo Ukraine ifite ububiko bw’intwaro zakozwe n'Abasoviyeti, Perezida Volodymyr Zelenskyy avuga ko ingabo ze zikeneye intwaro nyinshi, zihuta kandi zirasa amasasu menshi, cyane cyane izo mu Burengerazuba , kugira ngo Abarusiya basubire inyuma.

Nibwo bwa mbere zigiye gukoreshwa ku butaka bw’Uburayi!

Sky's Siobhan Robbins yatangaje ko kuginda gutanga uburenganzira k’Ubudage byatewen n’ubwoba bwa Chancellor ko bishobora gukomeza intambara cyangwa se bikagarukira Ubudage.

 Yagize ati: “Kuva intambara ya 2 y’isi yarangira, ni ubwa mbere izi ntwaro z’Ubudage zigiye gukoreshwa ku butaka bw’Uburayi.

" Chancellor yagombaga gushyira mu gaciro ku bikenewe na Ukraine hamwe n’umutekano ndetse n’ubufasha bw’Ubudage.”

Iki cyemezo cy’Ubudage kije nyuma y’uko Ubwongereza butangaje ko buzatanga imodoka z’intambara 14 za Challenger 2, zikomeye cyane ndetse ziri mu zavugishije bikomeye Uburusiya. Ubwongereza bwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gutinyura ibindi bihugu kugira ngo byohereze izi Leopord 2.

 Jan 25, 2023 - 14:48