Australia yatangiye kohereza ku kirwa impunzi zihari bitemewwe n'amategeko

Australia yatangiye kohereza bamwe mu mpunzi zitemewe ziri muri iki gihugu ku kirwa cya Nauru, hakurikijwe amasezerano mashya yashyizweho mu kwezi kwa Gashyantare (11) 2025 hagati y’ibi bihugu byombi. Uyu mwanzuro urebana n’abarenga 300 bamaze kurangiza igihano muri gereza zo muri Australia ariko badashobora gusubizwa mu bihugu byabo kubera ko bamwe ari impunzi zahunze ibihugu byabo. Kugeza ubu, abantu batatu bamaze koherezwa muri Nauru, aho bagomba kumara igihe kitazwi.

kwamamaza

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko izi mpunzi zoherejwe kuri iki kirwa nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Australia rugaragaje ko gufungwa bidafite igihe ntarengwa  bikorwa na Leta ya Australia binyuranyije n'amategeko, bituma iki gihugu gifata uyu mwanzuro.

Nauru ni igihugu kitavugwa cyane ariko gifite abaturage bagera ku 12.000, cyemeye kuba ikigo gifungirwamo impunzi ku mpamvu zo kuba Australia izajya yishyura akayabo k'amamiliyoni menshi y’amadolari y'Amerika.

Hari abantu bavuga ko iyi gahunda y'iki gihugu ari igihombo gikomeye kandi yangiza uburenganzira bwa muntu, cyane ku bijyanye n’ubuvuzi buke Nauru itanga. Graham Thom, uhagarariye Refugee Council of Australia, avuga ko ari uguhanwa bwa kabiri ku bantu bamaze kurangiza igihano cyabo.

Yanagaragaje ko bizasaba ikiguzi kinini Leta kuko mu myaka 30 isabwa kuzishyura miliyari 2.5 z'amadolari y'Amerika. Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu yongeye kugaragaza ko abantu bahagarikiwr visa zabo bagomba gusohoka mu gihugu, bititaye ku giciro cy’amafaranga cyangwa ku ngaruka byagira ku mitekerereze yabo.

Nubwo bimeze bityo, hari ibirego bitandukanye byatanzwe mu nkiko birwanya iki cyemezo cyafashwe na bamwe nk'igihungabanya uburenganzira bwa muntu.

 Nov 5, 2025 - 10:23