
Amerika yahagaritse by'agateganyo gutanga visa z'abanyeshuli
May 28, 2025 - 10:59
Ubutegetsi bwa Donald Trump bwategetse ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika by’agateganyo gahunda yo gutanga visa z’abanyeshuri, mu gihe burimo gutegura uburyo bushya bwo gukaza isuzuma ry’imbuga nkoranyambaga z’abasaba izo visa.
kwamamaza
Amakuru dukesha BBC, avuga ko mu nyandiko yohererejwe ambasade zose za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio yategetse ko aya mabwiriza agomba gukurikizwa “kugeza igihe hazatangiwe andi.”
Iyo baruwa igaragaza ko igenzura ry’imbuga nkoranyambaga rizibandwaho cyane ku basaba visa z’abanyeshuri, ibintu bishobora kongerera imirimo n’inshingano za ambasade.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Trump bukomeje kutumvikana n’amashuri makuru na za kaminuza zo muri Amerika, Trump ashinja kuba ku ruhande rumurwanya. Avuga ko zimwe muri izo kaminuza zaretse ibikorwa byo kwamagana no kwibasira Abanya-Israel, bigakorerwa kuri za campus zazo, ndetse ko zinakoresha uburyo bw’ivangura mu kwakira abanyeshuri.
Nimugihe Kaminuza ya Havard inaherutse kwibasirwa n'ubutegetsi bwa Trump, abanyeshuli baho bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira bagenzi babo b'abanyamahanga.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


