
Intambara ya Israel na Iran: Ibihugu bikomeye bikomeje gucyura abaturage babyo
Jun 17, 2025 - 15:23
Mu gihe intambara hagati ya Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera, ibihugu byinshi byo hirya no hino ku isi bikomeje kwihutira gukura abaturage babyo muri ibyo bihugu byombi. Bikomeje kandi no gutanga impuruza zishingiye ku mutekano mucye uri mu karere ka Moyen-Orient, bigasaba impande zihanganye kujya mu biganiro.
kwamamaza
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Kamena(06) 2025, igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyongeye kugaba ibitero by’indege ku nyubako za gisirikare za Iran biri mu ntara ya Khuzestan n’i Kermanshah. Iran nayo yahise yohereza ibisasu birasa ahari ibirindiro bya gisirikare bya Israel mu majyepfo y’igihugu, ahanini i Dimona na Negev, nubwo Israel yatangaje ko byafashwe n’ubwirinzi bwayo bwa Iron Dome.
Muri uru rugamba rukomeje gufata intera, ibihugu bikomeye birimo Ubuhinde, Ubushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, Thailande n’ibindi byihutiye gutabara abaturage babyo bari muri Israel na Iran.

Ubuhinde bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bwo gutabara abaturage babwo bari muri Israel i Tel Aviv no muri Tehran kuri uyu wa kabiri, aho hakusanyijwe abaturage basaga 300 bagomba gusubizwa mu gihugu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuhinde yashimangiye ko "nta muturage w’Ubuhinde ugomba kuguma mu karere karimo imirwano."
Ubushinwa nabwo bwemeje ko bugiye gucyura abaturage babwo, busaba abaturage babwo gutaha vuba na bwangu ndetse bushyiraho itsinda rihoraho ryo kugenzura uko ibintu bihagaze muri Iran na Israel. Iki gihugu kandi cyasabye Iran kwirinda kongera ubukana bw’intambara bushobora guhungabanya ubucuruzi n’umutekano w’akarere.
U Bufaransa, u Bubiligi n’u Budage byongeye gusaba abaturage babyo bari muri ibyo bihugu kuvayo byihuse, bitanga nimero zihoraho zo guhamagaraho kuri za ambasade zabyo kubera impungenge z'uko ibinfu bishobora gukomeza kuba bibi. U Budage bwavuze ko bushobora gufunga ambasade zabwo "mu gihe gito kiri imbere."
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye abanyamerika bose kuva muri Iran “bidatinze”, avuga ko Israel "igomba kubona uburenganzira bwo kwirwanaho", maze ashinja Iran “guteza akaga ku isi hose.”
Ibindi bihugu birimo Philippines, Thailand, Koweit n'ibindi byasabye abaturage babyo baba muri Iran gutaha.
Bamwe bavuye muri Iran bajya muri Azerbaïdjan, mugihe bamwe bagiye muri Jordan.
Impungenge ku mutekano w’akarere
Uru rugamba rutangiye kurenga imbibi z’ibihugu byombi. Ibihugu byinshi byatangiye gukaza umutekano ku mipaka yabyo ndetse no ku nyubako z’ibihugu bikomeye. Muri Iraq, Syria na Lebanon, hari ubwoba ko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran ishobora gutera ibindi bihugu bifite ubufatanye na Israel.

Ku rundi ruhande, abaturage ba Tehran bageramiwe n’ubwoba bukomeye. Abagera ku bihumbi 100 bamaze kuva mu murwa mukuru bagana mu ntara za Alborz na Mazandaran, abandi bagakoresha uburyo bwose bushoboka ngo bagerere ku bibuga by’indege, babashe gusohoka mu gihugu.
Icyizere cy’amahoro kiragenda kiyoyoka!
Ishami rya Loni ryita ku mutekano (ONU) (kimwe n'ibihugu bikomeye) ryasabye impande zombi guhagarika imirwano no gufungura imiryango y’ibiganiro, ariko nta na kimwe muri ibyo bihugu kiragaragaza ubushake bwo gutuza.
Iran yatangaje ko itazigera yinjira mu biganiro mugihe ikigabwaho ibitero na Israel.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko “ikosa rimwe" ryonyine rishobora gusunikira akarere kose mu ntambara.
Kuba kandi ibi bihugu bikomeje gukura abaturage babyo muri Iran na Israel byerekana ko icyizere cy’ituze kigenda kirushaho gusenyuka, ndetse hakaba hari impungenge z’uko intambara ishobora gukwira mu karere ka Moyen-Orient.

@rfi, reuters, the guardian, cnn, apnews.com, le soleil...
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


