Uburengerezuba: Abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga barasabwa kuhimuka.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi irasaba abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuba bahavuye ndetse no kuba maso mur’ibi bihe by’imvura. Ni nyuma yaho haguye imvura mu ijoro rishyira ku itariki 03 Gicurasi (05)2023, yateje ibiza byibasiye cyane uturere tw’Intara y’Iburengerazuba, bigahitana abarenga 130, ibikorwaremezo byinshi bikangirika.

kwamamaza

Uturere turimo Rubavu, Karongi, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero two mu ntara y’Iburengerazuba nitwo twahuye n’ibiza bikomeye byatewe n’imvura yaguye igahitana ubuzima bw’abantu barenga 130, 5 bataraboneka, 77 bakomeretse barimo abarenga 20 bari mu bitaro.

Iyi mvura yatangiye kugwa saa sita z’ijoro zo ku ya 3 Gicurasi kugeza mu rukerera rwaho.

Baca umugani ngo iyo amagara aterewe hejuru, buri wese asama aye! Ibi niko byagenze ubwo iyi mvura yatezaga Ibiza. Uretse  mu bice byo  karere ka Nyabihu, amazu menshi yatangiraga kugwa, uwabyukaga mbere niwe wajyaga ku gasozi agatabariza abandi yambaye ubusa.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star, yageraga mu bice bitandukanye byibasiwe n’ibi biza, umuturage umwe yagize ati: “imvura yaguye ari nyinshi ihita mu gitondo. Ubu nawe hari byinshi uri kwirebera! Twe twabashije kurusimbuka kuko twavuye mu mazu tujya hanze. Ni amazu abiri amaze kuriduka [gusenyuka]ariko n’ayandi arariduka kuko yamaze kugeramo amazi.”

“ubu leta niyo yatugenera uko tubaho.”

Undi yagize ati: “ yatangiye kugwa ari nkeya ariko igenda yiyongera uko amasaha yiyongera. Twagiye kubona twumva amazi adusanze mu nzu, ubwo twasohotse dupfa gufata ibyo dushoboye, nawe wabibonye wabonye ko inzu zaguye! Ubu twasigaye hanze, nta kintu na kimwe dufite .”

“amazi yaje nijoro, gitifu niwe waje waje kudukura mu mazi nuko turahunga. Twaraye hanze.”

Mu turere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro na Ngorore, naho hazahajwe n’ibiza kuburyo abahatuye bavuga ko batigeze baryama.

Umuturage utuye wo mu karere ka Rubavu, yagize ati: “ ubu turi gutitira gusa, turi kunanirwa no gufata ikintu.”

Uretse abaraye iri joro ari nabo banyirikuribara, HABITEGO Francois; umuyobozi w'intara y'Iburengerazabuba, avuga ko bwagiye guca abaruye abantu 55 bahitanwe n’ibiza, ariko ubu bamaze kurenga 100.

Yagize ati: “ni ukwihanganisha abaturage bacu n’umiryango yagizweho ingaruka n’ibi biza byibasiye cyane akarere ka Rubavu, Ngororero: ariho hari benshi cyane, ariko za Rutsiro, za Karongi, aho hose abantu bagiye bitaba Imana, aho inkangu zikamanuka zigasenya amazi akagwira abantu bagapfa.”

“abaturage… barebe bagenzi babo niba hari uburyo babatabara, inzego z’ibanze zirigushishikariza niba hari icyakorwa, hari abaraye bafatiwe mu mazu yaguye tutaramenya ibyabo….”

Kayisire Marie Solange; Minisiteri w’Ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), avuga ko bagiye kwihutira gutanga ubufasha bw'ihutirwa. Icyakora anagira  inama abaturage yo kuba bavuye ahashobora gushira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “abatuye hafi y’imikingo bakahimuka kugira ngo tudakomeza gutakaza ubuzima bw’abantu. Ubundi ibintu byo umuntu yakongera akabisubiranya, turakomeza turebe dutabare ariko icyo abaturage bitwararika n’inzego zose dufatanyije, ni ukureba iyo mikingo, aho bishoboka abayegereye bakayiva iruhande, muri izo nzu….”

Kugeza ubu imibare igaragaza ko amazu arenga 5 100  ariyo yasenywe n’ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye, ibikorwa remezezo birimo imihanda, ibiraro n’amashyarazi, ibigonderabuzima n’amavuriro yo mu mirenge wa Shyira  yarohamye abarwayi bahungishirizwa mu gakiriro, abandi bajyana mu biraro bikuru bya Shyiya mu karere ka Nyabihu, ndetse n’ibindi….

@ Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Iburengerazuba.

 May 4, 2023 - 13:25