Ihembe rya Afrika: Abantu miliyoni 22 bazahajwe n’ amapfa.

Abantu miliyoni 22 bo mu majyepfo ya Ethiopia, abo mu majyaruguru ya Kenya , ugakomeza no muri Somalia nibo bishwe n’amapfa. Aya mapfa yatangiwe kwibasira ibi bice kuva mu mpera ya 2020, ndetse biteganyijwe ko azakomeza no mu mezi ari imbere.

kwamamaza

Kuva mu ntangiriro ya 2022, iyi mibare yabazahajwe n’amapfa yikubye kabiri, kuko mbere bari miliyoni 13 gusa.

ONU ivuga ko muri aka karere abaturage batuyemo cyane cyane abakora ubworozi n'ubuhinzi, abagera kuri miliyoni 5.6  bo muri Somalia  muri iki nta biribwa bafite, hamwe na miliyoni 12 muri Ethiopia na miliyoni 4 bo muri Kenya.

Aba biyongeraho abagera kuri miliyoni 1.7 bavuye mu ngo zabo bagasuhulira ahari amazi n’ibiribwa, nk’uko bikubiye muri raporo y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi yo ku wa 23 Mutarama (01).

Ni amapfa atarangira!

Ihembe rya Afrika ni kamwe mu duce tumazemo igihe duhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kuva mu mwaka w’2016, 8/13 by’ibihe by’ihinga haguye imvura iri munsi y’isanzwe[nke], nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ikigo cy’ubushakashatsi ku ngaruka z’ibihe  (Climate Hazards Centre).

Kuva mu myaka 40 ishize, Amapfa yatangiye mu mpera za 2020 kugeza ubu niyo mabi ya mbere abayeho. Icyakora kugeza ubu nta nzara iratangazwa ku mugaragaro ko yabayeho.

Imibare yerekana ko muri 2011, ubwo inzara iheruka mur’aka karere k’ihembe rya Afrika yahitanye ubuzima bw’abanya-Somalia 260 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bari abana bari munsi y’imyaka itandatu, bitewe no kuba mu bihe by’ihinga bibiri bikurikiranye haraguye imvura idahagije.

Mu ihembe rya Afrika, ibihingwa bimaze kwangizwa n’inzige, ndetse n’amashyo abura amazi n'inzuri zirangirika. Mu kwezi k'Ugushyingo (11), Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa (Ocha) byatangaje ko byegeranyije imitwe y’inka zirenga miliyoni 9.5 zapfuye.

Iki kibazo cyarushijeho gufata indi ntera bitewe n’igitero cy’Uburusiya muri Ukraine, cyatumye igiciro cy’ibinyampeke kizamuka ndetse n’ibikomoka kuri peteroli bikaba bike ndetse hakaba hakenewe ubutabazi bwinshi.

Iki kibazo kandi kizakomeza no mu mezi ari imbere, nk’uko bigaragara mu mpuruza itangwa n’imiryango itabara imbabare, aho  ivuga ko mu gihembwe cy’ihinga cya gatandatu kirangwamo imvura [ kuva muri Werurwe (03) kiugeza muri Gicurasi (05)] nacyo hazagwa imvura nkeya ku ikenewe.

Somalia niyo yazahaye cyane!

Somalia nicyo kiguhu cyahuye n’ibibazo by’amapfa kurusha ibindi, aho abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bayo [ bangana na miliyoni 7.85 ] bahuye n’amapfa.

Mu buryo bweruye, nubwo bataratangaze ko bibasiwe n’inzara ku mugaragaro ariko hatangijwe ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga mu mpera za 2022.

Ariko hatabayeho kongera ingufu z’ubutabazi, biteganijwe ko mu majyepfo ya Somalia, inzara izaba hagati ya Mata (04) na Kamena (06) 2023, aho abaturage b’aborozi batuye mu turere twa Baidoa na Burhakaba, ndetse n’abimukiye mu mujyi wa Baidoa na Mogadishu, bazahura n’iyo nzara, nk’uko Ocha ibitangaza.

Umubare w'abantu bari mu bihe by’ibiribwa "ibiza", icyiciro cya nyuma mbere y’inzara ukurikije imvugo mpuzamahanga, ugomba kwiyongera ukava kuri 214.000 ukagera kuri 727.000 hagati ya 2023, nk'uko Ocha abitangaza.

Umubare w’abantu bafite ikibazo  bakeneye ibiribwa, bazava kuri 214 000 mbere y’inzere bagere kuri 727 000 muri 2023 hagati.

Abana bari mu kaga!

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana [UNICEF] ritangaza ko mu ihembe ry’Afrika, abana miliyoni ebyiri bakeneye ubuvuzi bwihutirwa kubera ikibazo cy’imirire mibi kiri ku kigero cyo hejuru, kandi inzara imaze guhitana benshi.

Muri Nzeri (09), UNICEF ​​yagaragaje ko kuva muri Mutarama (01) kugeza muri Nyakanga (07) 2022, abana 730 baguye mu bigo by’imirire byo muri Somalia, ndetse iyi mibare ikaba ishobora kuba iri munsi y’iy’ukuri.

Kubura amazi, amata n'ibiryo, kubaho kenshi mubihe badafite isuku…bituma abana bato bafite integer nke cyane, nuko umubiri wabo ukibasirwa  cyane n’indwara nk’iseru, Cholera …ndetse n’imikurire yabo igahura n’ikibazo mu gihe kirekire.

Baherekejwe n’imiryango yabo yahunze cyangwa boherezwa buri munsi bashaka ibiryo, abana miliyoni 2.7 nabo baretse ishuri, naho abandi miliyoni enye bafite ibyago byo guta ishuri.

Xavier Joubert; umuyobozi wa Save the children muri Ethiopia, yatangaje ko “ nta herezo ririho kur’iki kibazo cy’inzara. Ibikenewe byabaye byinshi, inkunga zisumbuye (…) arakenewe cyane.”

Uyu munsi, 55.8% gusa by'amadorari miliyari 5.9 yasabwe na ONU kugira ngo yifashishwe mu guhangana n’iki kibazo muri 2023.

Muri 2017, nibwo hakozwe ubukangurambaga bwa mbere ku butabazi ku bugarijwe n’inzara muri Somalia.

 Jan 30, 2023 - 14:02