
Ubumwe n'ubudaheranwa , indangagaciro zubatse u Rwanda
Mar 11, 2024 - 15:26
Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ivuga ko ubumwe n’ubudaheranwa byaranze abanyarwanda nyuma y’imyaka 30 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabaye imbarutso y’iterambere u Rwanda rugezeho ubu, ndetse ngo bizanafasha iki gihugu kugera ku cyerekezo 2050.
kwamamaza
Ni ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro (interpeace) hagamijwe kureba uko Abanyarwanda babona ubudaheranwa, uko bwabafashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kureba uko indangagaciro y’ubudaheranwa yakomeza kubafasha gukira ibikomere no kubaka ubumwe.
Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri wa MINUBUMWE avuga impamvu nyamukuru y’ubu bushakashatsi.

Ati "kugirango dushobore gushyiraho za porogaramu zifasha abanyarwanda mu gushimangira ubumwe bwabo, tugomba kureba ibipimo tugomba kugenderaho, dusanzwe tubizi ko indangagaciro y'ubudaheranwa mu muco nyarwanda yafashije abanyarwanda buri gihe gusohoka mu bihe bibi, bya bihe by'inzara, bya bihe by'urupfu, abanyarwanda iteka bashyira imbere ubuzima, ni ngombwa ko indangagaciro zirimo ubutwari, zirimo ishyaka, zirimo ubudahemuka, zirimo gukunda igihugu no gukunda umurimo, byose ni ibigize ubudaheranwa".
Kayitare Frank, umuyobozi w’umuryango interpeace mu Rwanda wanafatanyije na MINUBUMWE muri ubu bushakashatsi avuga ko nubwo hari aho basanze hakigaragara icyuho ariko ubudaheranwa mu Banyarwanda basanze bugeze kukigero gishimishije.

Ati "ahantu hamwe hakenewe kuzamura ubudaheranwa bw'umuntu ku giti cye no ku muryango ni ya myumvire yo kumva ko umuntu afite inshingano yo kwiteza imbere,nyuma y'ubu bushakashatsi ari leta ari abafatanyabikorwa bayo nkatwe n'abandi bitwereka aho tugomba gushyira ingufu".
Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri wa MINUBUMWE, avuga ko iyaba abanyarwanda batararanzwe n’indangagaciro y’ubumwe n’ubudaheranwa u Rwanda ruba rutageze aho rugeze ubu kandi iyi ndangagaciro ariyo izageza u Rwanda kucyerekezo 2050.
Ati "ndibutsa ko icyerekezo 2050 hamwe mu ho gishingiye ni ugushingira ku muco ni ukuvuga gushyira hamwe tukitekerereza tugahitamo ibidukwiriye ariko tukabikorera hamwe, tugomba no kureba amahanga nayo yateye imbere ibyo yaturushije, tukabigiraho mu buryo bakoresheje ariko duhereye ku byacu, ibyo bakoresheje harimo gukora cyane, gushyira imbere kwiteza imbere ubwabo ariko banashigiye nabo guha agaciro umurimo, dukwiye guha agaciro umurimo kandi bigatangira ku ruhare rwa buri wese, ibyo bizadufasha kugera kuri cya cyerekezo twifuza cy'iterambere rirambye".

Ubu bushakashatsi buzashingirwaho na MINUBUMWE mu kubaka porogaramu zitandukanye zijyanye n’inshingano zayo zo kubungabunga amateka y'u Rwanda, gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda no guteza imbere uburere mboneragihugu n'umuco.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


