Ubumenyi buke ku ikoreshwa rya kizimyamwoto, inzitizi mu gukumira inkongi y’umuriro.

Hari abaturage bavuga ko ari kenshi babona inkongi z’umuriro zitangira nyamara ntibabashe kuzizimya bitewe nuko nta bumenyi bafite ku ikoreshwa rya kizimyamoto zabugenewe, ubusanzwe ziba ziri aho bakorera. Nimugihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara inkongi y’umuriro zibasira ibikorwa birimo n’ibihuza abantu benshi. Icyakora Polisi y’u Rwanda irasaba banyiri bikorwa bihuza abantu benshi kwihutira gusabira abakorera muri ibyo bikorwa amahugurwa ndetse no gushyiraho abakozi bahoraho basobanukiwe gukoresha za kizimyamoto.

kwamamaza

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy’inkongi y’umuriro, cyane ahantu hahurira abantu benshi. Urugero ni inyubako zo mugakiriro ka Gisozi zimaze igihe zibasirwa n’inkongi y’umuriro ikangiza ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa. Ariko kugeza ubu ntagenzura rirakorwa ngo rigaragaze ikibazo nyamukuru giteza izi nkongi.

Iyo urebye usanga hari n’ahibasirwa n’inkongi hari n’ibikoresho byabugenewe byo kuzimya ariko ntibigire icyo bimara.

Abaturage babwiye Isango Star ko ikibazo bahura nacyo ariko kubera kutagira ubumenyi ku ikoreshwa rya kizimyamwoto ziba ziri aho bakorera bigatuma inkongi ibaganza kuko babuze uko bazimya mu maguru mashya inkongi igitangira. Bavuga ko hakenewe ubukangurambaga.

Umwe ati: “Kizimyamwoto njya nzibona muri ziriya nyubako ziremereye cyane, n’aha muri iri soko. Muri iyi minsi inkongi zarateye, bisaba gutanga ubumenyi ku buryo buhagije.”

Undi ati: “nasaba ko batwigisha kuzikoresha kuburyo hagize ikibazo kiba natwe twazikoresha.”

“kuko iyi saha aha hahiye kugira ngo ubone umuntu ujya kuyizana hepfo hariya ngo ahazimye byagorana cyane! ni ugutanga ubumenyi, bagahugura abantu kuzikoresha, bakazishyira hafi y’abantu.”

Polisi y’igihugu ari nayo ifite mu nshingano gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, binyuze mu ishami ryayo ribishinzwe, isaba abafite inyubako cyangwa ibindi bikorwa bihuza abantu benshi gusabira abahakorera amahugurwa ku ikoreshwa ry’izi kizimyamwoto, cyane ko usanga henshi zihari.

CP John Bosco KABERA; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko Polisi ihora yiteguye kuyatanga.

Ati:“ahantu hahurira abantu, twigisha mu mujyi, mu mashuli, twigisha hose ariko ibyo ni gahunda za polisi ariko nubishatse baradutumira tukabigisha. Rero umuntu wese, yaba sosiyete y’ahantu hakorera abantu benshi: ku masoko cyangwa ahandi hose tutaragera, cyangwa ku mashuli tutaragera cyane ko tubikora mu gihugu hose, mu ntara zose no mu mujyi wa Kigali aho tutaragera, yamenyesha polisi akayisaba ko yazaza ikabigisha [ahantu hahurira abantu benshi], kugira ngo yigishe abaturarwanda benshi kumenya kwirinda inkongi z’umuriro, kumenya ikizitera, kuzizimya no gushyiraho ibyangombwa bituma bashobora kuba bazizimya mugihe ubutabazi bundi polisi itanga butarahagera.”

“ rero umuntu uwo ari we wese ufite ikibazo cyo kuba yakwigisha abakozi be, cyangwa hari urwego runaka rukeneye….nk’uko bisanzwe tugera ahantu badutumiye cyangwa se twabishyize muri gahunda yacu kuko iba ihari ya buri cyumweru, nawe yabwira polisi kugira ngo ibishyire muri gahunda izamugereho.”

Anavuga ko “ icya mbere basabwa kuba bafite ibyo bizimyamwoto cyangwa se biriya bakoresha bazimya umuriro, icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko niba wubatse inzu ukajya kuyitaha…. ndumva ibyo muri gahunda y’imyubakire y’umujyi wa Kigali ibisaba.”

Zimwe mu mpamvu zatuma hafatwa ingamba zigamije guha buri munyarwanda ubumenyi bwibanze mugukoresha za kizimyamwoto harimo kuba hari aho zitari kandi mu mategeko agenga imikoresherezwe y’inyubako z’ahantu hahurira abantu benshi zisabwa mu byibanze.

Ibi byiyongeraho kuba naho ziri usanga zimeze nk’imirimbo zikaba zidashobora kwifashishwa n’abahakorera mugihe inkongi itarakomera. nibisaba izindi ngamba zigamije.

@ Rosine MUKUNDENTE/Isango Star-Kigali.

 May 25, 2023 - 14:46