Ubumenyi buke ku buzima bwo mu mutwe butuma abanyeshuri bahanishwa ibihano bidakwiye

Abarezi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko kutagira ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe bituma hari abanyeshuri bahanishwa ibihano bitari ngombwa. Ibi babitangaje mugihe habura iminsi mike, umwaka w’amashuri 2025/2026 ugatangira.

kwamamaza

Ubusanzwe hari imyitwarire idasanzwe ishobora kuranga umunyeshuri bitewe n’ibibazo byo mu muryango, ubukene cyangwa ibikomere by’ubuzima. Igihe bigize uwo bigaragayeho bigafatwa nk’uburara bigatuma umwana igihano kandi yarakwiye gufashwa.

Bavuga ko inyigisho ku buzima bwo mu mutwe ari ingenzi ku barezi bahorana n’abanyeshuri, barimo nabo baturuka mu miryango ifite ibibazo cyangwa ibikomere.

Mu karere ka Ruhango, hakomeje imyiteguro y’itangira ry’amashuri, aho bamwe mu barezi bo mu bigo by’amashuri bari guhugurwa uburyo bwo gufasha abanyeshuri ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe.

Kugira ubwo bumenyi byabafasha mu gusobanukirwa impamvu z’imyitwarire y’umwana no kumufasha aho kumukomeretsa kurushaho.

 Aug 29, 2025 - 17:19