
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.2% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025
Sep 19, 2025 - 10:05
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku kigero cya 7.2% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, bigizwemo uruhare runini n'urwego rwa serivisi, inganda n’ubuhinzi.
kwamamaza
Ugereranyije n’umuvuduko w'ubukungu bw’isi byitezwe ho kuzamuka ku kigero cya 3% muri uyu mwaka ndetse n’ubw’Afurika kuri 4%, u Rwanda rukomeje kuza mu bihugu by’imbere mu kwihuta mu bukungu.
Guverineri wa BNR, Solaya Munyana Hakuziyaremye, yavuze ko inzego zose z’ubukungu zagize uruhare muri iri zamuka.
Ati: " Ni ukuvuga ko inzego zose z'ubukungu zakomeje gutanga umusaruro ushimishije. Ikindi cyagaragaye muri iyi mibare ni urugero rwiza rw'ibyo twohereza mu mahanga rwiyongereyeho 6.7%. Ibyo rero biraduha icyizere ko ubukungu bw'igihugu cyacu, ku gukomeza kwiyongera k'umusaruro mbumbe."

Nubwo bimeze bityo, imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma ugereranyije n’umwaka ushize, aho mu 2024 bwazamutse ku kigero cya 8.9%.
Prof. Kasai Ndahiriwe, ushinzwe politiki y’ifaranga muri BNR, yavuze ko kugabanuka kw’uyu muvuduko bidakwiye gufatwa nk’ikibazo.
Yifashishije urugero rw'umuvuduko w'imodoka, yagize ati: " Kuba uwo muvuduko uri kugabanuka ntabwo ari ikibazo. Nagerageje gutekereza, umuntu abishyize mu rugero rworoshye umuntu yakumva, umuntu yafata umuvuduko w'imodoka: imodoka iri kugendera muri 80 iba iri kugenda yihuta ariko n'iri kugenda 70 km/h nayo iba ikiri kwihuta. Hamwe twari kuri 8.9%, ubu turi muri 7% nabwo turacyari kwihuta."
Urwego rw’ubuhinzi ruri mu byagize uruhare runini mu kwiyongera k'ubukungu. Ibi binashimangirwa na Sibobugingo Evariste, umuhinzi w’imyumbati, ndetse wongerera agaciro ibikomoka ku musaruro wayo. Yavuze ko kongerera agaciro imyumbati ndetse n'ibishishwa byayo kandi byamuteje imbere.
Ati: "Nakomeje gushakisha, ndavuga nti ese ko nsanzwe ndi umuhinzi wayo, ibindi nkaba mbigurisha ariko ibishishwa by'imyumbati nkabijugunya, nakora iki ngo nabyo bigire agaciro? Ni uko nakoze ubushakashatsi ku gishishwa cy'umwumbati nuko nkuramo amavuta nkoresheje siyanide Acid ibasha kubonekamo, nuko nyakoramo isabune."
Yashishikarije n’abandi kwinjira mu buhinzi, abibutsa ko ari isoko y’imirimo yo kwiteza imbere, ndetse harimo amahirwe menshi abategereje.
Ku rundi ruhande, raporo ya BNR igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, urwego rwa serivisi rwazamutseho 9.4%, inganda n’ubwubatsi 8.8%. Naho kuva muri Mata (04) kugera Kamena (06) 2025, ubuhinzi bwiyongera ku kigero cya 8%.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


