Ubukungu bw’u Rwanda bwatanze icyizere cyo kuzahuka, urwego rw’abikorera na polisi ishami ryo mu muhanda ziza ku isonga mu kwakira ruswa.

Hirya no hino ku isi, Umwaka w’2022 waranzwe no gushaka uko ubukungu bwazahurwa nyuma y’inkubiri z’icyorezi cya Covid-19 zabayeho mu bihe bitandukanye. Icyakora ni umwaka watangiye neza ariko biza gufata urundi rwego ubwo Uburusiya bwagabaga igitero muri Ukraine, hagafatwa ibihano byagize byongeye ihungabana ry’ubukungu hirya no hino yaba ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’iry’u Rwanda.

kwamamaza

Nubwo uyu mwaka usigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ugere ku musozo, tugiye kubagezaho zimwe mu nkuru zitandukanye z’ubukungu twabagejejeho mur’uyu mwaka.

 BNR yatangaje izamuka ry’ubukungu bw’igihugu ndetse na politike y’ifaranga.

 Mu mpera z’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’2022, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu kwezi kwa Gatatu [Werurwe] 2022 yatangaje   ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10,9% mu mwaka ushize wa 2021,ni mu gihe gutakaza agaciro kw’ ifaranga byagabanutse bikagera ku mpuzandengo ya 3,8%.

Mu kugaragaza uko ubukungu buhagaze mu Rwanda ndetse na Politiki y’ifaranga  mu Rwanda ,hagarutswe ku shusho y’uko ibintu byari byifashe mu mwaka w’ 2020 n’uw’2021, ariko hanagaragazwa uko bizagenda mur’uyu mwaka w’ 2022.

Icyo gihe, Banki nk’uru y’u Rwanda yavuze ko ishingiye ku buryo umwaka w’ 2020 wazahajwe na Covid- 19 maze ubukungu bukadindira,ariko mu mwaka w’ 2021 ubukungu bwiyongereye kubera ko ingamba zo kwirinda  iki cyorezo zorohejwe.

John Rwangombwa; Governeri wa Bank nkuru y’u Rwanda BNR, yavuze ko mu mwaka ushize  w’2021  gutakaza  agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda byagabanutse  maze bigira ingaruka nziza ku rwego rw’imari mu Rwanda.

Imibare yashyizwe ahagaragara na BNR yagaragaje ko  mu mwaka w’2021, ubukungu   bwazamutseho 5,9 ku rwego rw’isi buvuye kuri 3,4% . ivuga ko byatewe nuko bwari bwaradindijwe n’icyorezo cya  Covid -19. Nimugihe ubw’u Rwanda bwazamutseho 10,9% , ndetse uko kuzahuka kwagaragaye mu ngeri zitandukanye zaba iz’ubucuruzi, ubuhinzi n’izindi….

Ni ibintu kandi  byatumye umuvuduko w’ibiciro ku masoko ugabanuka ku mpuzandengo ya  0,8%, mu gihe ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga byingereyeho 53%, na ho  ibyatumijwe mu mahanga mu mwaka w’2021 byazamutseho  16% kubera bimwe mu bikoresho n’imiti byo kuvura Covid -19 byatumizwaga hanze y’u Rwanda .

BNR kandi yagaragaje ko gutakaza agaciro k’ifaranga mu Rwanda  byagabanutse ku mpuzandengo ya 3,8%, mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko mu yindi myaka bitarengaga 5%.

Banki nkuru y’u Rwanda yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu

Mu gihembwe cya 2 cy’umu mwaka [muri Nzeri (9)], Banki nkuru y'u Rwanda yatangaje  ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 7,7% mu mezi 6 ya mbere y'umwaka w’ 2022. Icyo gihe BNR yanemeje ko intego leta y'u Rwanda yihaye y'uko umwaka uzashira ubukungu buzamutse ku kigero cya 6% kizarenga hashingiwe ku kuzahuka k'ubukungu kugararagara mur’ uyu  mwaka.

 Banki nkuru y’u Rwanda yagaragaje iyi shusho mu biganiro byari byitabiriwe n’inzego zitamndukanye zifite aho zihuriye n’ubukungu. Icyo gihe, John Rwangombwa; Guverinweri wa Banki nkuru y'u Rwanda (BNR), yavuze ko  yagaragaje ko ukubuku   bugenda buzahuka n'ubwo bitari bimeze nk'uko byari byifashe mu mwaka ushize w’2021.

Yagize ati:ntabwo kuzahuka k'ubukungu gukomeje ku muvuduko twabonye umwaka ushize. Umwaka ushize, ubukungu bwazamutse ku 10.9%  ariko byari byubakiye ko bwari hasi  cyane, bwavaga hasi cyane muri 2020 kuko bwari bwasubiye hasi 3.4%. Uyu mwaka rero dutangira, Minisiteri y'imari n'igenamigambi yari yatanze igipimo ko tubona ubukungu buzazamukaho hafi 6% mu mwaka wa 2022 ariko mu gice cya mbere cy'uyu mwaka bwazamutse 7.7%. Ndetse iyo turebye imibare dukurikirana amezi 2 y'iki gihembwe ya mbere, ukwa 7 n'ukwa 8 , ubukungu bwakomeje kuzamuka ku gipimo cyiza.  Bivuze y’uko  uyu mwaka w’ 2022 birashoboka ko 6% twari twihaye tuzayirenza. 

Guverineri Rwangombwa yanavuze ko u Rwanda n'isi muri rusange bigihura n'ibibazo by'intambara zikenesha benshi zikanadindiza ubukungu bw’iyi si.

N'ubwo ubukungu bugenda buzahuka ariko byari byitezwe ko ibiciro ku masoko bizakomeza kuzamuka muri uyu mwaka, ariko nanone bikamanuka mu mwaka utaha w’ 2023, icyakora hari n'impungenge ko izi ntambara zitutumba za hato na hato ku isi na zishobora kudindiza ubukungu bwayo.

Guverineri Rwangombwa, ati: “ibiciro bizakomeza kuba biri hejuru kurangiza uyu mwaka. Ku mpuzandengo y’ umwaka wose, turabona ko umuvuduko ku biciro by'amasoko bizaba 14.1% ariko twitega ko bizatangira kumanuka mu mwaka utaha [w’2023] ndetse mu gihembwe cya 2 tukaba tumaze kugera muri cya gipimo twebwe tugenderaho kigaragaza ko bidakabije ari hagati 2 na 8%.”

“ ubukungu tukaba twiteze ko buzakomeza kugenda neza  ariko ikibazo nuko hari impungenge zuko ibintu byinshi utamenya iyo biva niyo bigana ku rwego mpuzamahanga ibyo tubona  uko bizagenda bishobora guhinduka bitewe nuko hari intambara y'Uburusiya na Ukraine icyerekezo ifata uyu munsi, ruratutumba hagati ya Amerika n'Ubushinwa ntawamenya uko bizagenda…hari ibintu byinshi kuri iyi si bivuka bidateganyijwe bigateza izindi ngaruka ariko muri rusange  nuko tubibona.”   

Imibare yatanzwe  na Banki nkuru y'u Rwanda yagaragaje  ko amafaranga y'ibyo u Rwanda rwohereje hanze yazamutse ku ijanisha rya 35%.

Nimugihe nanone Imibare yatanzwe  na Banki y'isi yagaragaje ko ubukungu bw'isi bwazamutseho 6,1 %, nk'uko BNR yabitangaje.

 Urwego rw’abikorera n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku isonga mu kwakira ruswa.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda [TIR]ku miterere ya ruswa mu Rwanda bwagaragaje ko  urwego rw’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ari zo nzego za mbere mu kwakira ruswa. Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko amafaranga yatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi nayo yiyongereye agera kuri miliyoni 38 Frw avuye kuri miliyoni 14 yariho muri 2021.

Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwa muritswe gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa n’uyu muryango buri mwaka, bugaragaza uko mu mwaka w’2022 ruswa yari ihagaze.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ruswa ikigaragara mu mitangire ya serivisi zo gutanga amashanyarazi n’amazi, mu guhabwa akazi mu nzego z’abikorera, kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ ibyo kubaka ndetse no muri serivisi zo kwishyura no gusubizwa ibinyabiziga bifatwa na polisi.

Bwanagaragaje ko mu Rwanda abantu 3% aribo bimwa serivisi iyo banze gutanga ruswa.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko ruswa ikomeje kugaragara mu nzego zitandukanye mu Rwanda izashira ari uko abayisabwa bihutiye gutanga amakuru kugira ngo abayaka bahanwe n’amategeko.

Nirere Madeleine; Umuvunyi Mukuru, yavuze ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ruswa, cyane cyane mu bikorera.

Icyakora  Ingabire Marie Immaculée; Umuyobozi wa Transparency International Rwanda ari nayo yakoze ubu bushakashatsi, yagaragaje uko ruswa yacika burundu mu Rwanda.

UN yatangaje ko igiye guteza imbere imishinga yo guhangana n’imihidagurikire y’ikirere.

Mugihe isi ihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Umuryango w’abibumbye UN wavuze ko   ko ugiye gushyira imbaraga mu guteza imbere imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Uyu muryango wabigarutseho ku ya 6 Ukuboza (12) , mu biganiro wagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, bareba aho intego y’ubufatanye mu itarambere  bw’imyaka itanu [yatangiye muri 2018 – 2024] igeze ishyirwa mu bikorwa,inajyanishwa n’inkingi mbaturabukungu NST1 u Rwanda rwihaye.

Umuryango w’abibumbye wavuze ko ufite intego zo kuzakomeza gufasha leta y’u Rwanda kugera ku iterambere ry’abaturage rirambye ariko unavuga ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari byo ushyize imbere cyane.

Icyo gihe Bwana Ozonnia Ojielo; umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda yavuze ko “ Turashaka gutera inkunga guverinoma mu rwego rwo guhindura isi. Icya mbere tuzahangana nacyo ni imihindagurikire y’ikirere kandi hari urubyiruko rw’abanyarwanda bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, benshi bafite ibitekerezo byahindura isi mu by’ikoranabuhanga ndetse bashobora no guhanga udushya. Ni gute baterwa inkunga yo kubikora bagahindura isi? ntabwo ari u Rwanda gusa ahubwo n'isi ,mbese icyo twitayeho cyane ni imihandagurikire y’ikirere”.

Icyo gihe, Dr.Uzziel Ndagijimana ni  Minisitiri w’Imari n’igenamigambi mu Rwanda , yatangaje ko mu byo u Rwanda rwishimira mu mikoranire  n’umuryango w’ababimbye  ari uguhuzwa kw’ amashami yawo ku buryo bitanga inyungu birushijeho  hashingiwe ku nkunga uyu muryango usanzwe  utera u Rwanda.

Yagize ati: “kera yakoraga ukwayo ubu ngubu ikorera hamwe nk'umuryango umwe,umuryango utsura amajyambere, umuryango ushinzwe ibijyanye n'abana, umuryango ujyanye n'impunzi n'indi miryango. Iriya miryango yose ubu ikora gahunda imwe ikayoborwa ugasanga bituma gahunda zunganirana ndetse n'amafaranga akoreshwa, agakoreshwa neza kurushaho mu buryo buhujwe budatatanye. Ikindi ni uko gahunda umuryango w'abibumbye ugenderaho ari gahunda ishyigikira iy'igihugu yo kwihutisha iterambere ry'imibereho y'abaturage no guteza imbere ibijyanye n'imiyoberere mu gihe kiri imbere".

Imibare itangwa na Ministeri y’imari n’iganamigambi n’uko kuva mu mwaka wa 2018-2024  umuryango w’abibumbye watanze inkunga ya $  ya Miliyari 6 30,691,127  yo gukoresha mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima  ,imibereho myiza uburezi n’ibindi.

 Imibare itangwa na Minisiteri y’imari n’iganamigambi n’uko kuva mu mwaka wa 2018-2024 umuryango w’abibumbye byari biteganyijwe ko uzatanga inkunga ya Miliyari 630 691 127 y'amadorali y'Amerika yo gukoresha mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima,imibereho myiza,uburezi ndetse n’ibindi.

Abaturage bagaragaje izamuka ry’ibiciro ku isoko nk’imbogamizi ku kwizihiza umunsi w’umuganura.

Ubwo mur’uyu mwaka w’2022, u Rwanda rwizihizaga umunsi w’umuganura, abaturage babwiye Isango Star ko kuwizihiza byari bigoranye kuko muri ibyo bihe ibiciro byakomeza gutumbagira ku masoko.

Icyakora Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yibukije abaturage ko umunsi w’umuganura utizihizwa gusa umusaruro w’ubuhinzi. Ruzindana Rugasaguhunga, Umuvugizi wa Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yabashishikarije kwimakaza umuco wo gusangira nkuko abakurambere bacu babikoraga

Ubusanzwe Umuganura wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa  Kanama(8).

 Leta yasabwe gutangiza uruganda rukora inyongeramusaruro nk’uburyo bwafasha abahinzi.

 Muri uyu mwaka muri Mata (4), Ubwo Minisitiri w’Intebe yagezaga ku nteko rusange y’inteko ishingamategeko imitwe yombi ibijyanye na gahunda yo kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi hifashishijwe ikorabuhanga, abadepite n’abasenateri bagaragaje ko inyongeramusaruro y’ifumbire ikomeje kubera imbogamizi abahizi bo mu Rwanda kuko ihenze kandi ikunze gutinda kubagerah.

Ibyo  bashingiraga  ku mbogamizi babwiwe n’abahinzi mugihe kandi ubuhinzi butunze benshi mu Rwanda.

Icyo gihe intumwa za rubanda zasabye Guverinoma gushaka uko iyi fumbire yajya ikorerwa mu Rwanda.

Umwe yagize ati: “ Numvaga hari icyakorwa  kugira ngo rwose bihe intego nishake ibe n’umwaka umwe cyangwa ibiri, kuburyo ikijyanye n’ifumbire kitongera kuba ikibazo cyaremerera abahinzi. Ni matiere premier ihenze ku buryo kubikora bigoye, numbaga nabyo byajyana  noneho ikijyanye n’ifumbire n’imbuto tukareka kujya kuzihaha hanze kandi mu buryo buhenze.” 

Guvernoma yijeje abadepite  gutangiza uruganda rukiri mu mushinga ariko rwakomeje kudindizwa n’icyorezo cya Covid -19.

  Dr. Ngirente Edouard Minisitiri w’intebe , yagize ati: “Ifumbire turacyayigura kuyiranguye hanze y’u Rwanda mu gihe tutaratangira kuyikora. Ariko hari umushinga dufite, uruganda rwo gukora ifumbire waratangiye, dufite abafatanyabikorwa dufatanyije kubikora. Igisigaye ni ukugira ngo twe turwihutishe rwuzure vuba rutangire gukora nibura ifumbire ikenerwa mu Rwanda hano iwacu. Niyo ntego twihaye kandi izarangira mugihe gito cyane, nuko Covid yadukomye mu nkokora, naho ubundi uruganda rukora ifumbire rwakabaye rwaruzuye mu mwaka w’2020.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko mu mwaka wa 2021 ifumbire ikoreshwa ingana n’ibiro 60 kuri hegitali imwe, ivuye ku biro 32 / 1ha,  ni ukuvuga ko yazamutse ku kigero cya 82%.

Biteganyijwe ko kandi mu mwaka wa 2024 muri gahunda ya Guvernoma mbaturabukungu  NST1, Hazajya hakoreshwa ifumbire iri ku gipimo cya  75kg kuri ha 1 mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Ni mu gihe impuzandengo y’imikoreshereze y’ifumbire mvaruganda mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari ibiro 20% kuri hegitali imwe, bivuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bikoresha ifumbire mvaruganda ku kigero gishimishije.

Imitungo itezwa cyamunara: Banki zigira uruhare mu gukena kw’abaturage!

 Uyu mwaka w’2022, Impuguke mu bukungu ndetse n’inzego zirwanya ruswa n’akarengane zahamije ko hari imitungo itezwa cyamunara bigakenesha abaturage bigizwemo uruhare na zimwe muri banki cyangwa ibigo by’imari.

Muhakwa Valens; umudepite mu nteko ishingamategeko akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu [PAC] yavuze  ko hari igihe umutungo w’umuturage utezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu bikamuviramo igihombo.

Yagize ati: "habaho uburyo bagena agaciro k'ingwate ariko noneho igihe cyo guteza cyamunara wa mutungo iyo kigeze ugasanga ibyari bikubiye muri ya masezerano na ya banki isa naho ibiciye ku ruhande".

Ibi kandi byashimangiwe na Madame Ingabire Marie Immaculee; umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane [Transparancy International Rwanda]. Yagaragaje uko za banki cyangwa ibigo by’imari bigurisha muri cyamunara umutungo w’uwabuze ubwishyu bw’inguzanyo bikamukenesha.

Ati: "Ugasanga umuntu yagombaga kwishyura miliyoni 100 bateje umutungo  kuri miliyoni 30, umutungo uragiye na za miliyoni 70 uracyazibarwaho! Ni ikibazo nibaza ko BNR ibigiramo uburangare".

Kuri iki kibazo, Nirere Madeleine; Umuvunyi mukuru yavuze ko itegeko rigenga ibijyanye no kugurisha umutungo mu cyamunara rikwiye kuvugururwa.

Nirere yagize ati: "Itegeko ryerekeye inyandiko mpesha rigomba kuvugururwa kugirango kiriya cyuho kiri muri cyamunara, cyane cyane inshuro ya 3, aho usanga bihisha cyane inyuma y'itegeko bakaba bata agaciro gatoya ku mutungo kuko bazi ko ari inshuro ya 3 ari iya nyuma kandi itegeko rivuga ko hafatwa amafaranga abonetse ayo ariyo yose. Kiriya cyuho rero kigomba kuvamo kuburyo hagenwa ijanisha ntarengwa ritagibwa munsi ugereranyije n'agaciro k'umutungo". 

Ku ruhande rwa Banki nkuru y’igihugu,nayo yumvikanye ivuga izi iby’iki kibazo kandi ko ifite ubushake bwo kugikemura.

Nsabimana Gerard; umukozi wa BNR ushinzwe kurengera umuguzi wa servisi z’imar, yagize ati: "hariho abakozi, cyane cyane abo hasi mu bigo by'imari bashobora kumvikana n'umugenagaciro bigatuma wenda ingwate itanzwe iba idahwanye wenda n'agaciro k'inguzanyo. Cyangwa se n'umukiriya ubwe akaba ashobora kuvugana n'umugenagaciro kugirango bazamure agaciro abone inguzanyo nini! Ibyo turi kubiganira n'ibigo by'imari n'abagenagaciro ubwabo kugirango harebwe uko hakomeza gushyirwamo imbaraga hataguma kuzamo ikibazo".    

Ubusanzwe itegeko rigenga cyamunara rivuga ko ibiciro byatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bikomeza kugira agaciro kugeza cyamunara irangiye. Nyir’umutungo cyangwa uwafatiriwe umutungo, uwafatiriye umutungo cyangwa uwishyuza afite uburenganzira bwo kwanga igiciro kinini cyatanzwe ku nshuro ya mbere no ku nshuro ya kabiri mu gihe kitagejeje kuri 75% by’agaciro fatizo.

Icyakora ku nshuro ya gatatu, umutungo utezwa cyamunara wegukanwa n’uwapiganwe watanze igiciro gisumba ibindi biciro byatanzwe ku nshuro zose z’ipiganwa cyangwa cyabonetse.

Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse.

Mugihe hirya no hino ku isi bagihanganye n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’impamvu zitandukanye zabayeho kuva k’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, mur’uyu mwaka w’2022 uri kugana ku musozo, minisiteri y’Imari n’igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, bagaragaje ko muri rusange ubukungu bw’igihugu bugenda buzahuka n’ubwo hakiri ibibazo bibubangamiye birimo ihindagurika ry’ibihe ryakomeje kubangamira icyiciro cy’ubuhinzi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, agaragaza uko byari byifashe ku musaruro mbumbe w’igihembwe cya 3 cy’uyu mwaka [2022],  Murangwa Yusuf; Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, yagize ati: "muri rusange umusaruro mbumbe wariyongereye, umusaruro ukomoka ku buhinzi n'inganda ntabwo wagenze neza, umusaruro w'ibihingwa ngandura rugo wo wagabanutseho 1% bitewe n'imihindagurikire y'ikirere itarabaye myiza.  Naho umusaruro w'inganda wagabanutseho 1% bitewe ahanini n'igabanuka rya 17% ry'ibikorwa by'ubwubatsi".

Yanavuze ko ukwiyongera k'umusaruro mbumbe kwatewe ahanini n'umusaruro mwiza wavuye muri serivise.

Ati: “ aho umusaruro wa serivise z'ama hoteli na Resitora wiyongereyeho 90%, serivise z'ikoranabuhanga zo ziyongereyeho 34%, iz'uburezi ziyongereyeho 26%, ubwikorezi no gutwara abantu naho bwiyongereyeho 26%, ubucuruzi bwo bwiyongereyeho 20% naho serivise z'imari ziyongereyeho 8%, umusaruro wa serivise z'ubwikorezi no gutwara abantu wariyongereye bitewe ahanini na serivise z'ubwikorezi bwo mu kirere, aho bwiyongereyeho 81% mu gihe ubwikorezi bwo ku butaka bwiyongereyeho 17%".      

 Mu gihembwe cya 3 cya 2022, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa 7 kugeza mu kwezi kwa 9, ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko muri rusange umusaruro mbumbe wiyongereho 10% ugera kuri miliyari 3.583 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu gihembwe cya 2 wari wiyongereyeho 7.5% na 7.9% mu gihembwe cya mbere.

Iri zamuka ry’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ryatewe n’izamuka ry’umusaruro mbumbe uturuka kuri service, wazamutseho 17%, ubuhinzi bwazamutseho 1% mu gihe mu rwego rw’inganda, umusaruro mbumbe warwo wagabanutseho 1%.

 Dec 27, 2022 - 06:40