Ubuke bw’abacamanza bukomeje kubangamira ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga aravuga ko urwego rw’ubucamanza rukibangamiwe n’ikibazo cy’ubuke bw’abakozi mu gihe n’abari muri uru rwego usanga baruvamo bakajya mu bindi.

kwamamaza

Atangiza icyumweru cyahariwe ubucamanza bw’u Rwanda, Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, avuga ko kugeza ubu umuzigo uremereye, urwego rw’ubucamanza rwikoreye ari ubuke bw’abacamanza ikibazo gisangiwe n'izindi nzego z'ubutabera.

Ati "iyo urebye mu rwego rw'ubucamanza ikibazo kituraje ishinga gikomeye cyane ni icyuko imanza zinjira mu nkiko ziruta izo duca kubera ko dufite abakozi bakeya bigatuma intego yo gutanga ubutabera bwihuse kandi buboneye idindira kubera abakozi badahuye, n'abo tumaze guhugura bakaba basezera mu rwego rw'ubutabera, ibyo ni ibibazo biriho bituma rimwe na rimwe dutakaza abakozi bafite ubunyamwuga tukongera kujya gushaka abandi, no munzego z'indi cyane cyane mu bushinjacyana n'ubugenzacyaha naho icyo kibazo cy'abakozi turagifite, tugumya kukiganiraho n'izindi nzego dufatanya kugirango dushobore kugikemura".    

Anastase Nabahire, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe guhuza urwego rw’ubutabera, avuga ko hari amavugurura menshi agenda akorwa muri uru rwego, kandi ko hari umusanzu atanga.

Ati "urebye aho ubutabera bwacu bugeze ugereranyije n'imyaka 3 cyangwa 5 ishize amategeko abayakoresha buri gihe yaravuguruwe kandi sisiteme uko zikomeza kwiyubaka zizakomeza guhuzwa kurushaho". 

Nubwo hakiri inzitizi ariko Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, avuga ko icyumweru cy’ubucamanza mu nshuro enye kimaze kuba cyatanze umusaruro ukomeye mu kureba ibitagenda neza no kubishakira ibisubizo bityo ngo ni nako bizagenda kuri iyi nshuro ya Gatanu.

Ati "ibi byumweru by'ubucamanza uko byagiye biba byagiye bitanga umusaruro ukomeye cyane cyane mu kugaragaza aho tugomba gushyiramo ingufu sinshidikanya ko tuzabona byinshi tuzakura mu bo tuzaganira nabo ariko n'abaturage tubakangurira kugirango batugezeho ibitekerezo byabo, ndahamya neza ko hari icyo bizatanga".  

Icyumweru cyahariwe ubutabera ku nshuro yacyo ya gatanu cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 06 kizarangira tariki ya 10 muri uku kwezi kwa Gatanu 2024. 

Raporo y’ibikorwa by’urwego rw’ubucamanza igaragaza ko mu Rwanda mu 2022/2023 imanza zabaye ibirarane zageze kuri 62%, ndetse ikanagaragaza ko mu manza zinjiye mu nkiko uwo mwaka zaba iziburanishwa mu mizi n’izo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 7, 2024 - 13:58