Nyaruguru: Banga gusaba akazi ku mwanya runaka bumva ko batawuhabwa.

Bamwe mu baturage baravuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” itarabageraho kuko hari abanga gusaba akazi ku mwanya runaka bibwira ko batagahabwa kuko batahigwaga ubwo hakorwaga Jenoside muri 1994. Ibi ni bimwe mubygaragajwe, ubwo abagera kuri 50 bakora mu nzego z’ibanze muri aka karere bari bamaze kuganirizwa kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

kwamamaza

Abahawe ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” biganjemo abakora mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere, Imirenge ,Utugari n’abarinzi b’igihango bo mu karere ka Nyaruguru.

Babinyujije mu matsinda,  bomoranye ibikomere byo mu mutima bakomoye kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, nyuma bagaragaza ko ‘Ndi Umunyarwanda” itarabageraho.

Ibi byashimangiwe ubwo bamwe bagaragaje ko hari abangaga gusaba akazi ku mwanya runaka bibwira ko batahabwa ako kazi kuko batahigwaga ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Icyakora bavuga ko bishimira ko ibi biganiro bigenda bibomora ibikomere.

Umwe yagize ati: “uko byagendaga mbere, niba wenda akarere gatanze itangazo ry’akazi aha n’aha, hari uwavugaga ngo ‘njyewe ndi umuhutu kariya ntabwo bakampa’ kubera ya myumvire acyifitemo atarabohoka. Undi akavuga ati ‘njyewe ndi umututsi nacitse ku icumu, byanze bikunze kariya kazi bazakampa kuko nujuje ibisabwa kandi ikindi bazareba ni uko nacitse ku icumu. Ariko ubu bisigaye biri mu muco, ntawe ucyiheza.”

Undi ati: “Hari igihe aba ari uwo mu muryango w’abakoze jenoside , ese nzakorana na bariya bantu gute? Ibyo bikaba ari ipfunwe ribimutera.”

Pasiteri Anicet Kabalisa; Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru, akaba n’ Umukozi muri AMI, avuga ko iyo umuntu ari imbata y’amoko ahora yiheza n’ahatari ikibazo.

Ati: “Iyo umuntu ari imbata, tuvuge wenda imbata y’ibyaje kwitwa amoko, akana imbata akavuga ati njye mpagaze aha, iyo yumvise ahantu habonetse umwanya w’akazi runaka kubera ko agihagaye muri ayo mateka ntabwo yabura kwikanga. Ariko rimwe na rimwe aba yikanga baringa kuko akazi kashyizwe ku isoko. Ubwo se aha hose dukora …benshi si abari mu kazi!”

“Mu itegurwa ry’ibiganiro ni ukugira ngo tugende tubohoka kuko mugihe cyose wakwibona muri iyo ndorerwamo y’ibitekerezo byawe, ntiwibone mu bunyarwanda, ari iterambere, ari imibanire, ari imibereho (…) ntabwo bishobora gushoboka kuko uba ufite ahandi hantu wangiritse. Kandi uko kwangirika (…) wangiriza n’abandi kuko turavuga ngo ntawe utanga icyo adafite. Iyo wakomeretse nawe ukomeretsa abandi.”

Mukabahizi Dorothea; Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko mu byatumye bategura ibi biganiro harimo kumara impungenge bene aba bakozi bakora mu nzego z’ibanze n’abazazikoramo mu bihe biri imbere.

Ati: “ Koko mugihe hari abantu baba bacyitinya ‘sinajya kwaka akazi aka n’aka kuko nshobora kutagahabwa, bashobora kugaha uwacitse ku icumu, runaka uyobora ku mwanya uri hejuru kuri uriya mwanya niwe wagatanga! Ariko inama twabagira ni uko muri leta yacu ibyo nta bihari.”

“ icyo tugambiriye cyatumye n’ibi biganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ bijyaho ni ukugira ngo umuntu arenge ibyo byose. Mu gutanga akazi ntabwo bagendera kur’ibyo ahubwo bareba ku bbumenyi n’ubushobozi aba afite kur’uwo mwanya uri gupiganirwa. Rero twabamara impungenge.”

Abakora mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru bagaragaza ko ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bigenda bibomora ku buryo binatuma batanga umusaruro mu kazi bakora kuko ntawe uba yishisha undi, ndetse bagahamya ko bituma na serivisi bayitangana yombi.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jan 6, 2023 - 13:05