Abanyakenya bateye utwatsi igitekerezo cyo kongera manda z'umukuru w'igihugu.

Abanyakenya batewe uburakari n'igitekerezo gisaba ko manda ebyiri umukuru w'igihugu yemerewe zava ku myaka itanu igashyirwa ku myaka irindwi.

kwamamaza

Si ubwa mbere abanyakenya batesha agaciro igitekerezo nk'icyo, kuko no mu Ugushyingo k'umwaka ushize w'2022, Perezida Ruto yapfobeje icyifuzo cy'umudepite wo mu ihuriro UDA (United Democratic Alliance) riri ku butegetsi, cyo gukuraho igihe ntarengwa cya manda za perezida.

Kuri iyi nshuro, senateri wo mu ihuriro riri ku butegetsi yatanze icyifuzo cy'uko igihe cya manda ebyiri za perezida cyongerwa kikava ku myaka itanu kuri buri manda, kigashyirwa ku myaka irindwi, nuko biteza imbamutima zikomeye muri Kenya.

Cherarkey Samson; uhagarariye akarere ka Nandi, avuga ko Perezida William Ruto [umaze umwaka umwe ku butegetsi] ashobora kutabona igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abanyakenya ubwo yiyamamazaga.

Ariko ibyo byateje uburakari mu Banya-Kenya, bituma abatavuga rumwe n'ubutegetsi bashinja leta gucura umugambi wo gukuraho igihe ntarengwa cya manda za perezida.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yagize, ati: "Ibinyuranye n'ibyo [manda ya perezida] ikwiye kugabanywa ikaba imyaka ine kuri buri manda, mu matora atandatu ari imbere. Ubu ni bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kuzana ubumwe mu gihugu no kwirinda ko abafite izindi nyungu zihishe bashinga imizi, hakabaho kubahiriza byuzuye itegekonshinga."

Undi yibajije ati: "Niba umutegetsi uwo ari we wese adashoboye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu gihe cy'imyaka 10, bimaze iki kongeraho indi myaka ine?"

Ubusanzwe itegekonshinga rya Kenya riteganya manda ebyiri z'umukuru w'igihugu, ndetse impinduka izo ari zo zose ku itegekonshinga zasaba ko hakorwa amatora ya kamarampaka (referendum).

 Sep 26, 2023 - 13:47