
Abanyamerika bane barashimuswe, abandi bicirwa mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba bwa Mexico: FBI
Mar 6, 2023 - 13:00
FBI yatangaje ko Abanyamerika bane barashwe abandi n’abashimutwa n’abantu bitwaje intwaro, nyuma y’uko bari batwariye imodoka ku mupaka w’Amerika uhana imbibe no mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba bwa Mexico.
kwamamaza
Ku wa gatanu, nibwo Abanyamerika bambutse Matamoros, muri leta ya Tamaulipas, batwaye minivan y'umweru ifite ibyapa bya Carolina y'Amajyaruguru, nk'uko itangazo ry' ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika ribivuga, ryashyizwe ahagaragara na ambasade y'Amerika muri Mexico.
FBI yagize ati: "Nyuma gato yo kwambuka berekeza muri Mexico, abantu bitwaje imbunda batamenyekanye barashe ku bagenzi bari muri minivan. Abanyamerika bose uko ari bane bashyizwe mu modoka nuko bakurwa aho n'abagabo bari bitwaje imbunda."
Matamoros, iherereye hakurya y'umupaka wa Amerika uvuye muri Brownsville, muri Texas, yabaye indiri y' ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge game n'ibindi byaha biba byateguwe.
Tamaulipas's highways are considered among the most dangerous in Mexico due to the threat of kidnapping and extortion by criminal gangs
Umuhanda munini wa Tamaulipas ufatwa nk’ubamo ibyago byinshi cyane muri Mexico kubera iterabwoba ryo gushimuta n'ubwambuzi bikorwa n'udutsiko tw'abagizi ba nabi.
FBI yashyizeho igihembo cy’amadorari ibihumbi 50 kubazatanga ubufasha mu gutabara abashimuswe bakarekurwa ndetse n'ababikoze bagatabwa muri yombi.
Gusa FBI yatangaje ko Amerika na Mexico bari gukora iperereza rihuriweho.
kwamamaza