
Ubufaransa bwafashe ubwato bw’Uburusiya butwara peteroli bwakekwagaho kurenga ku bihano
Jun 1, 2026 - 10:02
Ubufaransa, bufatanyije n’Ubwongereza n’ibindi bihugu by’inshuti, bwafatiyre mu nyanja ya Atlantique ubwato bw’Uburusiya butwara peteroli bwitwa Tagor. Ni nyuma yo gukekwaho kurenga ku bihano mpuzamahanga byafatiwe Uburusiya kubera kugaba ibitero kurrri Ukraine. Ubu bwato bwafashwe bukoresha ibendera ridahuye n’umwirondoro wabwo.
kwamamaza
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ingabo z’Igihugu cye zirwanira mu mazi, ku cyumweru, zahagaritse ubwato bwitwa Tagor mu gikorwa cyabereye mu mazi mpuzamahanga mu nyanja ya Atlantique ku bufatanye n’Ubwongereza n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Perezida Macron yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe hubahirijwe amategeko mpuzamahanga agenga inyanja, ashimangira ko bidakwiye ko amato akoreshwa mu kurenga ku bihano mpuzamahanga no mu gutera inkunga intambara Uburusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine.
Ubuyobozi bushinzwe umutekano wo mu nyanja ku nkombe za Atlantique bwatangaje ko ubwo bwato bwafatiwe mu bilometero bisaga 740 mu burengerazuba bw’akarere ka Brittany, buvuye i Murmansk mu majyaruguru y’Uburusiya.
Iryo genzura ryakozwe nyuma y’amakuru yavugaga ko ubwato bushobora kuba bwaritwazaga ibendera ritari iryabwo kugira ngo buhishe inkomoko yabwo nyakuri. Nyuma y’uko abasirikare b’Ubufaransa babwinjiyemo, basanze koko hari ibitagenda neza mu nyandiko zirebana n’ibendera bwakoreshaga.
Ubuyobozi bwavuze ko, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga ndetse n’amabwiriza yatanzwe n’ubushinjacyaha, ubwato bwahise buyoborwa ahandi kugira ngo hakorwe iperereza ryisumbuyeho.
Ubu ni bumwe mu mato ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi akekwa ko ari mu rusobe rwiswe “shadow fleet”, bivugwa ko rukoreshwa n’Uburusiya mu gutwara no kugurisha peteroli mu buryo bwo guhunga ibihano byafashwe nyuma y’uko butangije intambara muri Ukraine.
Mu mezi ashize, Ubufaransa bwakajije ingamba zo gukurikirana ayo mato. Muri Werurwe (03), urukiko rwo muri iki gihugu rwakatiye adahari igifungo cy’umwaka umwe kapiteni w’ubundi bwato bwaketsweho kuba bwari muri uwo murongo, nyuma y'uko mu mwaka 2025, yanze guhagarara igihe Ingabo z'Ubufaransa zari zibimusabye.
Ubufaransa n’Ubwongereza byatangaje ko bizakomeza gukaza ibikorwa byo gukumira amato afitanye isano n’Uburusiya akekwaho kurenga ku bihano mpuzamahanga. Icyakora, amakuru ajyanye n’ingendo zo mu nyanja agaragaza ko amwe muri ayo mato agikomeje kunyura mu mazi yegereye Ubwongereza nubwo Minisitiri w’Intebe, Starmer yasabye kuyahagurukira.
@France 24
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


