Hong Kong yahagaritse abanyamategeko b’abanyamahanga ku manza zijya nye n’umutekano.

Kur’uyu wa gatatu,ku ya 10 Gicurasi (05), Ubutegetsi ba Hong Kong bwahinduye amategeko yaho kugira ngo bahagarike abanyamategeko b’abanyamahanga kujya mu manza zijyanye n’ibibazo by’umutekano w’igihugu mur’uyu mujyi ukomeye w’ubucuruzi mu Bushinwa.

kwamamaza

 Ubushinwa bwiyemeje guhangana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi kuva habayeho imyigaragambyo muri 2019.

Iri vugurura ryakozwe mu mategeko ya Hong Kong nyuma y'impinduka zakozwe mu rwego rw'ubutabera na Politiki z'iyi ntara.

AFP ivuga ko bikozwe nyuma y'uko Ubushinwa bugerageje guhagarika Tim Owen; umunyamategeko ukomeye ukomoka mu Bwongereza, uzobereye mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, kunganira mu mategeko umunyamakuru witwa Jimmy Lai, washinze ikinyamakuru cyigenga cyitwa Apple Daily ariko  ntibigerweho.

 Ingaruka ku mabanga y'igihugu.

Jimmy Lai ni umwe mu baharanira inyungu za Hong Kong uzwi cyane mu guharanira demokarasi, yagiye mu buroko kuva mu mpera za 2020 ashinjwa "gukorana n’ingabo z’amahanga", bikaba icyaha nk'uko biteganywa n’amategeko y’umutekano mu gihugu.

Iri tegeko ryashyizweho muri 2020 nyuma y’imyigaragambyo yabaye mur'iyi ntara kuva muri Kamena (06) kugeza Ukuboza (12) 2019.

Kur'uyu wa gatatu, KU ya 10 Gicurasi (05), Paul Lam; Minisitiri w'ubutabera muri Hong Kong, yavuze ko"Impande zagize uruhare mu rubanza (rwerekeye umutekano w’igihugu) ntizifite uburenganzira bwo guhitamo umunyamategeko w’umunyamahanga”.

 Guverinoma yemeje ko kureka umwunganizi muby'amategeko ukomoka I mabanga KU manza zijyanye n'umutekano w'igihugu byagira ingaruka kuko nta buryo buhari bwakwizerwa bwo kugirira igihugu ibanga.

Icyakora iki cyemezo gitandukanye nuko John Lee; Umuyobozi was Hong Kong, abibona.

Yemeza ko kuba umunyamatekego w'umunyamahanga yajya mu rubanza ruregwamo ibijyanye n'umutekano w'igihugu bitanyuranyije n'inyungu z'igihugu, nk'uko minisiteri y'ubutabera yabitangaje.

Icyakora Depite Ambrose Lam yabwiye inteko ishingamategeko,  ko hashobora kuba umwihariko w'abanyamategeko bakomoka mu mahanga. 

Yagize Ati:"kugirira imbabazi abanzi b'igihugu ni ukwigirira nabi ubwacu."

Urubanza rwa  Jimmy Lai, twagombaga kuburanishwa mu Ukuboza (12) 2022 ariko rwimurirwa muri Nzeri (09) 2023, nyuma y'uko Hong Kong isabye Leta ya Pékin/Beijing  kuvuza ko Jimmy Lai yahagararirwa na Tim Owen mu rubanza rwe.

Ubusanzwe kujya mu rubanza k'umunyamategeko w'umunyamahanga kwabanzaga kwemezwa b'inkiko zo muri Hong Kong.

 Ariko inkiko zavuze ko guhitamo Tim Owen mu rubanza rwa Jimmy Lai binyuranyije n'icyemezo cya guverinoma, urwego rukuru rw'intego ishingamategeko y'Ubushinwa rwahaye ubutegetsi bwa Hong Kong ububasha bwo gutoranya abakandida.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Jimmy Lai ryatanze ikirego mu rwego rw’amategeko kuri komite nkuru ishinzwe umutekano w'igihugu muri Hong Kong ndetse n’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu mujyi, ryanze viza ya Tim Owen.

Izo manza zombi zamaze kuburanishwa, icyakora hategerejwe umwanzuro wazo.

 May 10, 2023 - 16:54