
Hamas ihanzwe amaso nyuma y' umugambi wa Trump kuri Gaza
Sep 30, 2025 - 11:26
Umutwe wa Hamas uhanzwe amaso n’isi yose, uri hagati y’amahitamo akomeye yo kwemera cyangwa kwanga umugambi wa Donald Trump wo kurangiza intambara muri Gaza. Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Israel, Benjamin Netanyahu, awushyigikiye ndetse ibihugu byinshi by'abarabu n'iby'Iburayi bikemeza ko ari intambwe y’ingenzi.
kwamamaza
Umugambi w’amahoro wa “points 20” uteganya ko Hamas irekura imfungwa 48 mu masaha 72, igahagarika intambara no kurambika intwaro. Uyu mugambi kandi unavuga ko utazagaragara mu buyobozi.
Israel nayo isabwa gusubiza inyuma ingabo zayo buhoro buhoro, ikarekura abanyapalestina 250 bakatiwe burundu ndetse n’abandi 1,700 bafunzwe kuva intambara itangiye. Ndetse hanatangwe ubufasha bwihutirwa no kongera kubaka Gaza.
Hamas yatangaje ko izagira icyo ivuga kuri uyu mugambi wa Trump nyuma yo gusuzuma neza ibyo Qatar na Misiri byayigejejeho nk’abahuza.
Ariko imitwe nka Islamic Jihad ikorana na Hamas yamaganye uwo mugambi, ivuga ko ari inzira yo gukomeza gusuzugura Abanyapalestina.

Netanyahu na Donald Trump muri White House
Netanyahu yavuze ko Hamas niramuka yanze uyu mugambi w'amahoro, Israel izasoza intambara yonyine, mu gihe Trump yijeje gufasha inkunga yuzuye kuri Tel Aviv.
Nubwo bimeze bityo ariko, Abanyapalestine bo muri Gaza bagaragaje gushidikanya ku musaruro w'iyi gahunda ya Trump, bavuga ko batizeye ko ushobora kurangiza intambara.
Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashimye uyu mugambi ndetse avuga ko umutwe wa Hamas nta yindi nzira isigaranye uretse “ Guhita urekura ako kanya imfungwa zose” yafatiye mu bitero yababye mu 2023, ndetse yanasabye Israel, iyobowe na Minisitiri w’Intebe washyigikiye uwo mugambi, kwiyemeza byimazeyo kuwushyira mu bikorwa.
Ibihugu by'abarabu birimo Jordan, Turkey, Arabia Soudite, Egypt, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n'ibindi byashyigikiye uyu mugambi.
Gusa ubu amaso yose ahanzwe kuri Hamas niba ishobora kwemera cyangwa kwanga uyu mugambi bikaba intangiriro yo gukomeza intambara imaze guhitana abasivili barenga ibihumbi 66 muri Gaza, nyuma y'igiteeo cy’abarenga 1,200 bishwe na Hamas muri Israel, na 251 bashimiswe ku wa 7 Ukwakira (10) 2023.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


