
Korea y’Epfo igiye gusuzuma niba yakwinjira mu bikorwa bya gisirikare mu muhora wa Hormuz
May 5, 2026 - 11:20
Korea y’Epfo yatangaje ko igiye gusuzuma yitonze icyemezo cyayo cyo kwinjira cyangwa kutinjira mu bikorwa bya gisirikare biyobowe na Amerika bigamije kurinda umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja mu muhora wa Hormuz. Ni mu gihe hakomeje kugaragara amakuru y’uko hari amato amwe yishyura Iran amafaranga kugira ngo ayinyuremo, ndetse n'ibikorwa bya Iran byo gukumira amato.
kwamamaza
NewYork post yatangaje ko ibi bije nyuma y’igitero cyagabwe ku bwato bufitanye isano n’icyo gihugu, cyateje impungenge ku mutekano w’abatwara ibicuruzwa n’abakozi bo mu bwato, nubwo nta bahasize ubuzima.
Koreya y’Epfo ivuga ko izafata umwanzuro ishingiye ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga, kurinda inzira z’ubucuruzi bw’isi, ndetse n’umubano wayo na Amerika, mu gihe ikomeje no kureba ku mutekano wo mu karere iherereyemo.
Ni mu gihe hari amakuru avuga ko hari amato akekwaho kwishyura Iran amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z'amayero kugira ngo anyure rimwe mu muhora wa Hormuz.
Icyakora Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije mu biro bishinzwe kugenzura umutungo w’amahanga (OFAC), zatanze umuburo ukomeye ku bashobora kuba bishyura Iran amafaranga cyangwa indi mitungo kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kunyura mu muhora wa Hormuz.
Ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko iki gihugu cyamaze gutangaza ko kitazemera kwishyura ayo mafaranga, kivuga ko byaba binyuranyije n’ihame ry’ubwisanzure bwo kunyura mu nyanja mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, amakuru yerekana ko amato menshi akomeje kuguma mu nzira atabasha kunyura muri uyu muhora w’ingenzi, bitewe n’umutekano muke n’amabwiriza akomeye yashyirwaho na Iran.
Impuguke mu bijyanye n’umutekano wo mu nyanja, Rachid Chaker, avuga ko nubwo iib'amato yishyura byigeze kuvugwa mbere y’ishyirwaho ry’ibihano bikomeye, kuri ubu bitakigaragara cyane kubera ko umutekano muke watumye amato agabanya kunyura muri ako gace.
Gusa Iran ikomeje kuvuga ko ishaka gushyiraho uburyo buhoraho bwo kwishyuza amato ahanyura, impuguke zigaragaza ko bidashoboka kuko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi bidashobora kwemerwa n’ibihugu byinshi birimo n'ibyo mu karere.
Hagati aho, umutekano wo mu muhora wa Hormuz ukomeje kuba mubi nyuma y’ibitero biherutse kugabwa ku bikorwa bya peteroli byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho drone yateje inkongi igakomeretsa abantu batatu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


