MONUSCO yemeje ko abasirikare ba nyuma ba Afurika y’Epfo bagiye kuva muri RDC

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwemeje ko Afurika y’Epfo yafashe icyemezo cyo gukura abasirikare bayo ba nyuma bari bakiri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Ni  icyemezo cyatangajwe ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare (02) 2026, hagamijwe gushyira mu bikorwa inzira y’ihinduka rikorwa mu bwitonzi kandi hubahirizwa amahame ya ONU.

kwamamaza

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uwo munsi, MONUSCO yavuze ko yamenyeshejwe n’Ubunyamabanga bukuru bwa ONU ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yafashe umwanzuro wo gukura abasirikare bayo ba nyuma bari bagikora inshingano muri RDC. Iryo tangazo rigaragaza ko icyo cyemezo kiri mu murongo w’impinduka ziri gukorwa mu mikorere y’ubutumwa bwayo muri icyo gihugu.

MONUSCO yashimye byimazeyo Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo ku ruhare runini bagize mu gufasha RDC mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano, by’umwihariko abasirikare bayo bambaye ingofero z’ubururu bagakora inshingano zabo mu bihe bikomeye, bamwe bakahasiga n’ubuzima bwabo.

Yanatangaje kandi ko izakomeza ibiganiro bya hafi n’ubuyobozi bwa Pretoria ku bibazo rusange bijyanye no kubungabunga amahoro, birimo gusangira ubunararibonye no gushyigikira ingamba zigamije kugarura ituze n’ituza rirambye muri RDC.

MONUSCO yongeyeho ko inzira yo gucyura aba basirikare muri RDC izakorwa mu buryo buhuriweho, butekanye kandi bwubahiriza amahame ya ONU, hagamijwe ko abasirikare ba Afurika y’Epfo basohoka mu nshingano zabo mu buryo busobanutse kandi butabangamira umutekano.

Gusa, itariki nyakuri abasirikare ba Afurika y’Epfo bazatangiriraho kuva muri RDC ntiratangazwa.

 Feb 9, 2026 - 09:26